Site icon Rugali – Amakuru

Ntwali John Williams bamwishe afite imyaka 44 akaba asize umugore n’umwana umwe.

YouTube video player

Rwanda: Umunyamakuru Ntwali John Williams yapfuye ku myaka 44. Ntwali John Williams yishwe n’impanuka nk’uko umuvandimwe we avuga ko yabibwiwe na polisi. Umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda kandi batavugwaho rumwe yapfuye kuwa kabiri w’iki cyumweru bimenyekana kuwa kane, nk’uko umuvandimwe we yabibwiye BBC. Emmanuel Masabo yabwiye BBC ko ku gicamunsi cya none kuwa kane yahamagawe na polisi ngo aze kureba umurambo bafite ariko “batazi neza uwo ari we”. Yagize ati: “Nagezeyo banjyana mu buruhukiro bw’abapfuye, nsanga niwe ndabyemeza ko ari we.”

Ntwali John Williams yari hafi kuzuza imyaka 44, nk’uko umuvandimwe we abivuga, aheruka kuboneka yagiye gukora inkuru ku rubanza rw’umwalimu n’umushoramari mu itangazamakuru ufunze, Christopher Kayumba, kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ikinyamakuru Chronicles Ntwali yari abereye umwanditsi mukuru cyatangaje urupfu rwe kivuga ko “atari mu kazi byeruye kuva ahagana kuwa mbere”. BBC yagerageje kuvugana na polisi ku rupfu rw’uyu munyamakuru ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umuvandimwe we Mugabo yabwiye BBC ko polisi yamubwiye ko kuwa kabiri Ntwali yari kuri moto ikagongwa n’imodoka maze agapfa. Ati: “Nta yandi makuru arambuye bampaye […] wenda bazayaduha ariko nta n’imbaraga zo kuyabaza nari mfite [ako kanya].” Mugabo avuga ko Ntwali kuwa kabiri hari abantu yari yasuye kugeza nimugoroba, bityo ko “bishoboka ko ibyo byabaye nijoro”. Ntwali ni umunyamakuru wakunze gukora inkuru zikanengwa na bamwe mubo mu butegetsi bw’u Rwanda no mu ishyaka riri ku butegetsi. Kenshi yakoraga inkuru ku bucamanza, akarengane, n’ibibazo bitandukanye mu mibereho rusange mu Rwanda. Inkuru yashyiraga kuri channel ye ya YouTube, Pax TV – IREME News.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi, bashinjaga Ntwali kuba “umunyamakuru w’umuhezanguni” kandi bakibasira inkuru ze, nawe ubwe. Muri Nyakanga (7) ishize Ntwali yabwiye BBC ko kenshi hari uburyo bwageragejwe n’abantu atazi bugamije kumugirira nabi.

Ntwali John Williams asize umugore n’umwana umwe.

Exit mobile version