IGIHE: Ni iki wicuza ko utakoze ngo ibyabaye mu Rwanda ntibibe?
Ntuyahaga: Icyo ni ikibazo rusange kireba umunyarwanda wese no ku mpande zombi kuko njye nari umusirikare. Byatangiye mu 1990, njye nari umusirikare njya ku rugamba. Intambara yatangiye mu 1990 igaherukwa na Jenoside yo mu 1994, icyo ndumva ari ikibazo rusange kireba umunyarwanda uwo ariwe wese wari ufite inshingano ashinzwe.
IGIHE: Uteganya gukora iki nusubira mu buzima busanzwe?
Ntuyahaga: Nta kintu ndatangira guteganya, bizaterwa n’ibizava muri aya mahugurwa n’abayobozi b’iki gihugu icyo bateganyije, ariko njye ubu ntacyo mfite nteganya.