Site icon Rugali – Amakuru

Ntutangare nibatubwira ko umuriro wabuze mu bitaro bya Faisal kubera ko byubatswe na Habyarimana

Ibitaro bya Faisal byagize ibibazo by’amashanyarazi, abarwayi bamwe basohorwa ku bw’umutekano.

Mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Gatandatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali habaye ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyatumye abarwayi bamwe basohorwa mu bitaro kubera umutekano wabo.

Nyuma y’insinga zaturitse, habayeho kwikanga ko hari ikibazo gikomeye cyabaho bituma abarwaye bidakomeye basohorwa. Ubuyobozi bw’ibitaro bwagerageje no gucana moteri ariko ntiyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yabwiye IGIHE ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kirimo kureba ahavutse ikibazo ngo gikemuke.

Yagize ati “Ikibazo cyo ntiyacyabura kuko basohoye abarwayi bose usibye abari basanzwe bakeneye ubufasha bukomeye, REG irimo gusuzuma ngo irebe niba hari agace kamwe abarwayi babimuriramo ngo barebe icyateye iki kibazo, gusa nta murwayi wagize ikibazo kuko abaganga barimo gukora ibishoboka byose.”

Yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi cyanageze ku gice kinini muri Kacyiru, hakabaho ikizima nubwo ibibazo byatangiye gukemuka.

Hanze y’ibitaro hari umwijima ukomeye

 

Exit mobile version