Site icon Rugali – Amakuru

Ntushobora gutinya ingwe yakwinjiranye, uzatera u Burundi intambara izarangirira iwe- Perezida Nkurunziza

Mu birori byabereye i Bujumbura ku kicaro cy’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi i Burundi, byo gutangiza amasengesho yo gushima Imana ibyiza yarikoreye nyuma y’imyaka 2 ishize perezida Nkurunziza yongeye gutsinda amatora, umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yatangaje ko uzashaka kumutera urugamba ruzasorezwa iwe.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2017, Perezida Nkurunziza yatangarije abari aho ko atazigera areka kuvuga ko iyi manda ayoboye ari iy’Imana yamuhaye yo ubwayo, agaruka ku bibazo igihugu cy’u Burundi cyanyuzemo kuva ku ngoma ya cyami.

Perezida Nkurunziza yasabye abaturage gushimana Imana ndetse anabibutsa guha icyubahiro abarwaniye igihugu, anagaruka ku bari bashatse guhirika ubutegetsi ko bari babikoze nk’akamenyero nk’uko byagenze ku ngoma zatambutse, anakurira inzira ku murima abakiyumvisha ko ubu bafata ubutegetsi ku ngufu ko bidashoboka.

Ati: “Urugamba rw’amasasu rwararangiye, twateye igikumwe ku masezerano yo guhagarika intambara burundu, inkende iyo igiye hejuru mu giti si uko iba idashaka kujya hasi, hariya biba byayiyobeye, uzatera u Burundi intambara izarangirira iwe”.

Akomeza agira ati: “ntushobora gutinya ingwe yakwinjiranye, iyakwinjiranye uhita uyiheba”.

Perezida Nkurunziza yakomeje yihanangiriza abantu barutisha inyungu zabo kurusha iz’igihugu, cyane cyane agaruka ku bashaka gushyira imbaraga cyane ku ishyaka kurusha ku gihugu.

Ati: “Uno munsi hari abantu bakorera ishyaka cyane kurusha igihugu, igihugu kitabayeho ishyaka ntiryabaho”.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko Perezida Nkurunziza akomeza yihanangiriza Abarundi bakomeje gusahurira mu nduru, basahura umutungo w’igihugu bagurisha amabuye y’agaciro mu nzira za magendu.

Ibirori nk’ibi by’amasengesho byari byateguwe mu ntara zose z’u Burundi, ku rwego rw’igihugu bikaba byari byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, ari bake ngo ugereranyije nkuko byari bisanzwe byitabirwa.

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Exit mobile version