Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwasoje Itorero ry’Indangamirwa ryabaga ku nshuro ya 12, ko rukwiye kugira intumbero yo gukora ibintu byagutse, atanga urugero rwo kumva ko rwashyigikira gahunda ya Made in Rwanda rukora imodoka aho gukora imigati gusa.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yasozaga Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 12 ryari rimaze iminsi ribera mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhindura imitekerereze, ku buryo rwumva ko imodoka na telefoni zigezweho bishobora gukorerwa mu Rwanda.
Ati “Twese uko twaje hano twaje mu modoka, ariko nk’iyo ndi mu modoka nza hano ndibaza ngo ariko imodoka ikorerwa he? Nkanibaza ngo ariko kuki itakorerwa mu Rwanda, kuki tugendera mu zakorewe ahandi gusa? Twe tuzikoze tukazigurisha ahandi si byo bifite inyungu?”
Yasabye urubyiruko gutanga urugero rw’ikintu gikorerwa mu Rwanda, afatiye ku migati arusaba kumva ko rwagira n’ubushobozi bwo gukora imodoka.
Ati “Ntitugarukire ku gukora imigati, gukora imigati nabyo birimo ubumenyi ariko ugereranyije gukora imigati no gukora imodoka biratandukanye.”
“Ayo matelefone muba mufite akanabatwara amafaranga cyane, iPhone, Samsung, Blackberry, iyo uyifite uyikoresha, igikurikiraho ujye wibaza uti ariko iyi telefone ikorerwa he, ikorwa ite? “
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko gukorera ibyo bintu mu Rwanda biba ari amahirwe inshuro ebyiri kuko abanyarwanda bazabigura bihendutse ndetse bakanabicuruza mu mahanga.
Perezida Kagame yashishikarije kandi urubyiruko kwiga amasomo ya siyansi kuko ari umusingi w’ibintu byinshi mu buzima, ariko n’abatayiga nabo ibyo biga bakabishyiramo umuhate.
Ati “Ibya siyansi ni imizi, ni umusingi wo kubaka, gukora bya bindi navugaga ari imodoka, kubaka ikintu, inzu, ibishobora kubakwa byose bijyamo ubwo bumenyi, siyansi, imibare, iby’ururimi nabyo bikaza hanyuma. Niyo navuga Icyongereza cyiza gute ntabwo cyanyubakira inzu, ngira ngo mbonye inzu ivuye mu rurimi gusa ishobora kungwa hejuru.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje abwira urubyiruko rwitabiriye iri torero ko rigamije gushimangira umuco, ku buryo ubumenyi rukura mu ishuri buba bujyanye n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda.
Ati “Ushobora kujya mu ishuri ukiga ukagira ubumenyi buhanitse byarangiza bigapfa ubusa, bigapfira n’igihugu ubusa. Ukiga ukaba umuhanga, ukamenya warangiza kubera ko nta muco, nta burere buhagije, nta kwibaza wowe ubwawe bishingiye kuri ibyo, bya bindi byose ukabihindura ubusa, akajya mu biyobyabwenge nabyo birahanze nka za ndimi navugaga.“
Umukuru w’Igihugu yongeye kandi kubwira urubyiruko ko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari imungu ishobora gusenya ubuzima.
Ati “Iyo wagiye mu nzoga, mu biyobyabwenge wari umaze kwiga wararezwe neza, ibiyobyabwenge birasiba, bisiba ibyo wari umaze kwiyubakamo. Birakumisha nk’igiti cyagiyemo imungu, ukabona umuntu aragenda azimira.“
Iri torero ryatangiye kuwa 24 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abantu 698 barimo abakobwa 214, abahungu 484 bavuye mu bihugu 23 hirya no hino ku isi.
Rwahawe ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare ari nabwo bwari bugize 65 % bw’ibyo rwatojwe, kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama, guhiga, kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.
Umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 wabereye mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo
Perezida Kagame agera ku kibuga cyabereyeho uyu muhango, mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro
Abayobozi baririmba Indirimbo y’Igihugu yabimburiye umuhango wo gusoza itorero Indangamirwa, icyiciro cya 12
Perezida Kagame ahagaze yemye ubwo haririmbwaga Indirimbo y’Igihugu
Intore zakoze akarasisi ziyereka imbere y’abayobozi
Hakozwe n’imyiyereko mu mikino njyarugamba
Imbyino gakondo ntizatanzwe ndetse hamurikwa n’imihigo
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahamije ko abarangije itorero bahawe inyigisho n’inararibonye zitandukanye
Minisitiri w’Ingabo Gen. Maj. Albert Murasira atumira Perezida Kagame ngo ageze impanuro ku basoje itorero
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira umusanzu mu gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda, ku buryo n’imodoka zikorerwa mu Rwanda
Imvura ntiyarogoye ibiganiro uru rubyiruko rwagezwagaho na Perezida Kagame
Amafoto: Niyonzima Moïse