Site icon Rugali – Amakuru

Ntidukwiye kwitiranya abicanyi n’abarwanashyaka.

Banyarwanda, bavandimwe, nifuje kubasangiza igitekerezo cyanjye cy’uko tudakwiye kwitiranya abicanyi n’abarwanashyaka. Jye nari mukuru muli 1994 ni uko ngira amahirwe yo kudahohoterwa. Ndi umututsi w’umunyiginya ku gahuru, nkaba umugabo w’umugore wanjye !

Mpagurukijwe rero no gucubya abitiranya nkana nkana abarwanashyaka n’abambari ba shitani batumazeho abantu. Kibeho imagesIshyaka MRND, n’ubwo mbona hari bamwe bakomeje kugerageza kuriziringa mu nzarwe ngo ryari ryarashyiriweho kwica Abatutsi, ndagirango mbarahire ko n’iyo MRND mutuka itari yimirije imbere ubwicanyi. Ndabarahiye imbwa y’Imana !

Abavuga rero ngo Interahamwe zakoze ibyo zatumwe na MRND, ngo Abakombozi ba PSD bose uko bakabaye bakoze amahano batumwe n’ishyaka n’ibindi, ngo ishyaka CDR ryari ryashiriweho kwica Abatutsi, ibyo byose si byiza, kandi nta n’ubwo ari byo. Rwose nimureke kubeshya no kuzika u Rwanda dukunda mu ngarani y’ikinyoma n’urwango.

Burya nta mwicanyi ugira ishyaka nk’uko nta n’umwicanyi ugira idini. Muyobewe se ko isaha y’ubwicanyi igeze na FPR ubwayo, yitwaga ko yari umutwe w’Abatutsi, itatindiganyije kwohereza abahanga mu bwicanyi no mu kuyobya imbaga bakajya kwivanga mu makipe y’Interahamwe kugirango batize umulindi ubwicanyi aliko bandika byose ku buryo amabi bakoze iyo ava akajya azagerekwa kuli MRND !

Harya muzi ko umuyobozi mukuru w’Interahamwe, Robert Kajuga, yari umututsi igiti ?! liberte3Ayobora ubwicanyi rero, ntabwo yakoreraga MRND, nta n’ubwo yari interahamwe, yari “umwicanyi”, bivuga umugaragu wa Satani. I Butare mu Ntara y’Amajyepfu y’ubu, ubwicanyi bwatangiye kuli 20 Mata 1994, ni ukuvuga nyuma y’ahandi hose mu Rwanda, aliko bufata intera butigeze bugeraho ahandi mu gihugu.

N’ubwo nta MRND yari igihari ikomeye, n’ubwo nta nterahamwe zahaba zikomeye, uruvange rw’insoresore zabarizwaga mu mashyaka MRND, PSD na MDR, babifashijwemo na bamwe mu basilikare b’inkomere na bamwe mu basoda b’imbwa babaga mu bigo bitatu byari i Butare, boretse ingogo ku buryo amateka uko yanditse kimwe cya kane cy’abahitanywe na jenoside muli 1994 cyaguye mu mbago za Perefegitura ya Butare.

Twumvikane bavandimwe : abicanyi bari bibumbiye mu idini rya Satani wo mu muliro utazima, , ntabwo bari bakiri abarwanashyaka.

GATARAMA Yoweri,
Mugusa

Exit mobile version