Site icon Rugali – Amakuru

Ntibyumvikana ukuntu Kagame aha imfashanyo abanyamahanga ya miliyoni y’amadorari mu gihe hari abanyarwanda baba mu gihuru.

Gicumbi-Byumba: Yiswe umurwayi wo mu mutwe kubera kuba mu gihuru. Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umukecuru witwa Nzariturande Rose uba mu gihuru bitewe n’uko adafite inzu yo kubamo kuko iyo yari afite yasenyutse. Agasaba ko yakubakirwa kuko nta bushobozi afite.

Umukecuru Nzariturande Rose w’imyaka 56 y’amavuko nkuko bigaragara ku ndangamuntu ye TV na Radio one byamusanze mu gihuru aho aba mu mudugudu wa Kumana akagali ka Nyamabuye umurenge wa Byumba akarere ka Gicumbi.

Avuga ko hashize igihe atibuka neza umugabo we n’abana be batatu bamutaye n’inzu yabagamo ikaza guhirima bigatuma ajya kugondagonda udushami tw’ibiti mu gihuru aho afite isambu ngo yikingemo.

Bamwe mu batuye hafi yaho uyu Rose yikinze bemeza ko atagira aho aba bakavuga ko batewe impungenge n’ubuzima abamo bityo bagaheraho bagasaba ubuyobozi kumufasha akubakirwa inzu kuko bitabaye ibyo ashobora kuhasiga ubuzima.

Mu kiganiro na TV na Radio one, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Gahano Rubera JMV yemeje ko uyu muturage uba mu gihuru afite ikibazo cyo mu mutwe n’ubwo nyirubwite atabyemera; gusa ngo bagiye kubikurikirana.

Icyakora ukurikije ubuzima uyu mukecuru abayemo birasaba ko inzego z’ubuyobozi zifatanya zikamukura aha hantu aba kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora kumugeraho bitewe bo kuba aho hantu.

Source: http://tv1.rw/amakuru

Exit mobile version