Site icon Rugali – Amakuru

NTIBYUMVIKANA: Bamusanze muri SACCO afite umuhoro araraswa ahita apfa.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana sa 01h00 z’ijoro, bakihagera we akinjiramo bagenzi be bagasigara hanze.

Umwe mu baturiye iki kigo witwa Umugwaneza Francois d’assise avuga ko yahise yumva ko iyi SACCO itewe n’abajura agahita atabaza inzego z’umutekano zahise ziza zikagota inyubako ikoreramo iki kigo cy’imari.

Inzego z’umutekano zategereje ko bucya, ahagana saa 05h30 zagiye gufata uyu musore zimusangana umuhoro ndetse ashaka no kuzirwanya zihita zimurasa yitaba Imana.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri iyi SACCO nyakwigendera utasanganywe ibyangombwa akimara kuraswa, avuga ko inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta mafaranga yibwe kuko miliyoni esheshatu zarayemo zose bazisanzemo.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa kuri station ya police ya Ruhango, nyuma uhita ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi.

Aha harasiwe uyu musore hazindukiye abaturage benshi biganjemo abasanzwe bakorana n’iki kigo cy’imari, bavuga ko iki kigo kimaze iminsi kiri mu bibazo by’imicungire mibi.

Bavuga ko mu Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yandikiye Umuyobozi n’umucungomutungo b’iki kigo cy’imari ibasaba kwegura kubera ibi bibazo byari bimaze gufata indi ntera.

Bamwe mu basanzwe ari abanyamuryango b’iyi SACCO batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko hari bamwe bari batangiye gushaka gukura amafaranga yabo ari muri iki kigo cy’imari.

Hari n’abavuga ko uyu musore warashwe atari aje kwiba amafaranga ahubwo ko yari aje kwiba bimwe mu byemezo by’iyi banki kugira ngo bagire bimwe mu bimenyetso basibanganya.

Src:umuseke

– See more at: http://umusare.net/?Bamusanze-muri-SACCO-afite-umuhoro-araraswa-ahita-apfa#sthash.iZOG2CRu.dpuf

Exit mobile version