Abantu bagera kuri 50 mu baregwa ibyaha by’iterabwoba batangiye kuburanishwa kur’uyu wa gatatu itariki 15 z’ukwezi kwa kabiri 2017 n’urukiko rukuru rwa Kigali nyuma y’igihe kingana n’ umwaka bafunzwe. Muri uru rubanza habaye kutumvikana hagati y’icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwifuzaga ko urubanza rubera mu muhezo naho abunganira abaregwa bakifuza ko urubanza ruburanirwa ku karubanda.
Ku rundi ruhande abari baje gukurikirana uru rubanza basakuzaga basaba ko nabo bahabwa uburenganzira bwo gukurikirana uru rubanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rufitanye isano n’umutekano w’igihugu ko ariyo mpamvu rukwiye kuburanirwa mu muhezo kuko rwahungabanya umudendezo w’igihugu.
Bamwe mu bakekwaho iterabwoba bitaba urukiko
Abahagarariye uruhande rwunganira abashinjwa rwo rutangaza ko bitumvikana uburyo u Rwanda rwohereza ingabo n’abapolisi kujya kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu by’amahanga rwananirwa kurinda umutekano w’abantu 50 gusa bari mu rukiko baburana.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bari mu mugambi wo kwiyunga ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba ushingiye ku mahame y’idini ya Kiyisilamu.
Muri uru rubanza hagarahayemo abana bari munsi y’imyaka 18 ababunganira bakaba basabye urukiko abana baburana mu rukiko rwisumbuye mu rubanza rwabo gusa.
Urukiko rukaba rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuri ibi bibazo byombi ku itariki ya 15 Werurwe 2017.
Ni ubwa mbere ku rukiko hari umubare w’abantu benshi kuko abaregwa bagera kuri 50, buri wese yarafite byibura abantu barenga 3 baje kumureba.
Kuva hatangira gukurikiranwa ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda, abantu 5bamaze kwicwa 3 barasiwe I Kamembe naho abandi babiri barasirwa I Kigali.
Nkindi Alpha
Imirasire.com