Site icon Rugali – Amakuru

Ntibizagutangaze Kagame niyimurira isomwa ry’urubanza rwa Adeline na Diane Rwigara mu kwezi gutaha 01/2019

Dore amahitamo ya Kagame ku rubanza rwa Adeline na Diane Rwigara. Kagame arakomerewe kuko afite icyemezo gikomeye agomba gufata cyo GUFUNGA cyangwa KUREKURA Diane na Adeline Rwigara. Abantu benshi bahoze muri FPR Inkotanyi bakomeje kwemeza ko niba hari ikintu kizatembagaza ubutegetsi bwa Kagame ari umuryango wa Rwigara.

Kagame yica Assinapol Rwigara yari aziko ari kimwe no kwica ba Assiel Kabera, Rwisereka, Sendashonga, Cyiza, Karegeya, Habyarimana, Mucyo, Gasakure, Gapfizi n’abandi benshi ntarondora ngo mbarangize. Aho abo Rwigara atandukaniye n’aba bose maze kuvuga nuko yasize abana n’umugore biyemeje kudaceceka ngo bemere ibinyoma bya Kagame ahubwo biyemeza nabo kumurwanya muri politike. Kagame we aho kugirango atekereze uburyo bwiza bwo guhangana nabo yashatse kuzanamo cya gitugu cye ahitamo kubafunga.

Kagame afunga Anne, Adeline na Diane Rwigara yibwiraga ko yarafunze Pasteur Bizimungu ariko yahise abona ko burya atari buno none ubu ari hagati nk’ururimi. Ubu abanyamerika bari bazi ko Kagame ari umucunguzi w’abatutsi wahagaritse Jenoside batangiye kumenya ko ari umubeshyi none aramutse afunze Adeline na Diane Rwigara abandi benshi barimo ibihugu nka Canada, Ubwongereza, Ababiligi, Abadage, n’ibindi bihugu byinshi by’iburayi no muri Asia bazatangira kumusaba ngo nafungure Diane Rwigara. Ibi nibimwe abasekuru bavuze ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.

Dore rero amahitamo twe tubona Kagame afite ejo mu rubanza rwo gukatira Adeline na Diane Rwigara nubwo twe tubona ko Kagame azihitamo ku rusubika akazarwimurira mu kwa mbere ku mpamvu udashobora kumenya ariko bazatekinika ejo mu rukiko:

  1. Kwimurira isomwa ry’urubanza rwa Adeline na Diane Rwigara mu kwezi gutaha 01/2019
  2. Gukatira Adeline na Diane Rwigara imyaka iri hasi ya 22 ariko ntibahite babafunga mu gihe bazaba barimo kujurira
  3. Guhita abafunga imyaka we yahisemo tuzamenya ejo mu rukiko
  4. Kubahanaguraho icyaha akabagira abere ariko amakosa akayishyira ku bacamanza n’inkiko ze

Gusa icyo navuga nuko niyibeshya akabafunga azaba ari nko gutema ishami ry’igiti yicayeho kuko nawe nkeka ko atazi ikizamukubita nyuma yaho. Ubu iyo ndebye ukuntu abanyamerika batangiye kumenya Kagame uwo ariwe, nafunga Diane Rwigara azaba amushyize ku rwego rujya kumera nkurwo Nelson Mandela yariho ubwo bamufungaga bwa mbere muri Afurika y’Epfo. Kagame tumaze kumumenya nkuko nabivuze haruguru ntibizabatangaze ejo nasubika urubanza rwa Adeline na Diane Rwigara. Uwapfuye yarihuse!

Joyce Keza
Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version