Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ntibavuga rumwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) ku ikemurwa ry’ikibazo cy’itinda rya buruse.
Mu gihe REB itangaza ko ikibazo cy’itinda rya buruse haba mu Rwanda no mu mahanga cyakemutse burundu, bamwe mu banyeshuri amaso yaheze mu kirere.
Umuhoza Germaine wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko amaze amezi atanu atabona buruse.
Umuhoza yagize ati “nakoze ibintu byose twasabwagwa ku gihe, nasinye amasezerano na BRD mbitanga ntakerewe, ndetse ndabizi neza ko konti natanze ari yo.”
Uyu munyeshuri avuga ko hari umubare munini w’abandi banyeshuri bahuje ikibazo. Ngo iyo bagiye kubaza, babwirwa gutegereza amezi agashira andi agataha.
Avuga ko we na bagenzi be badahabwa buruse, ubuzima bw’ishuri bubagora kuko bishyura amacumbi, ibiryo, gufotoza syllabus n’ibindi.
Umuyobozi wa REB Janvier Gasana, ahakana ko nta banyeshuri badahabwa buruse, keretse abafite ibibazo bibakomokaho, nk’abatinze gusinyana na banki cyangwa se abatanze konti zitari izabo, cyangwa se izitari zo.
Gasana ahamya ko hasigaye ibibazo byihariye byatewe n’impamvu runaka, ati “BRD yatubwiye ko hari ibibazo byihariye igenda ihura na byo byatewe n’abanyeshuri, hari abo kugeza n’aya masaha batarasinyana na banki, kandi ntishobora gutanga amafaranga umunyeshuri atarasinyana amasezerano na yo”.
Ngo hari n’ikibazo cy’abanyeshuri bagiye batanga konti zitari izabo, ugasanga batanze iz’ababyeyi cyangwa se abavandimwe.
Ngo banki ntishobora guha amafarangha umuntu ngo iyanyujije kuri konti y’undi muntu.
Avuga ko utwo tubazo tw’abanyeshuri batarabona buruse tutageze no kuri 0,5%, ngo kandi na two BRD iragenda idukemura byihuse.
Mu nama y’umushyikirano yabaye mu Kuboza umwaka ushize, Perezida Kagame yongeye kugezwaho ikibazo cy’itinda rya buruse, yaba ku banyeshuri biga mu Rwanda no hanze yarwo.
Icyo gihe Perezida wa Repuburika yasabye inzego zose bireba kurangiza byihuse ikibazo gihora kimugaruka imbere, abanyeshuri bamutakira ko amafaranga y’inguzanyo yakabafashije mu myigire abageraho akererewe.
Source: Izuba Rirashe