Polisi yarashe ndetse yica umugabo witwa Bizumukiza Ildephonse wari wazanye imodoka yapakirwagamo ibicuruzwa byibwaga mu iduka riri ku Kinamba, ubwo yashakaga kuyirwanya mu gihe yari itabaye ngo iburizemo ubwo bujura.
Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa 4 Mata mu Mudugudu wa Iriba, mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko igihe iri duka ryasahurwaga, abapolisi bari mu kazi babonye amakuru ko hari ahantu hari kwibwa maze bahita batabara baburizamo ubwo bujura butaraba.
SP Hitayezu yagize ati “Twabonye amakuru duhawe n’umuturage wagize amakenga aciye kuri ririya duka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’amazi ry’uwitwa Bizimana riri ku Kinamba , nyuma yo kubona barimo gupakira ibicuruzwa mu gicuku, abapolisi bihutiye kuhagera basanga hari abantu bahagaritse imodoka imbere yaryo bari gutundiramo bimwe mu biricururizwamo.”
SP Hitayezu yakomeje avuga ko umwe mu bari muri ubwo bujura witwa Bizumukiza Ildephonse utuye ahitwa Gasanze, mu Murenge wa Nduba, wari wazanye imodoka barimo bapakiramo ibyibano, yabonye ko abapolisi bagiye kumufata maze asatira umwe mu bari batabaye ashaka kumwambura imbunda maze abandi baramurasa ahita agwa aho; mugenzi we ariruka ku buryo n’ubu agishakishwa.
Asobanura iby’ubu bujura, SP Hitayezu yagize ati “Twasanze aba bagabo baracurishije imfunguzo ebyiri, urw’urugi n’urw’imwe mu ngufuri zari ziri ku rugi rw’iduka maze indi bayicisha umutarimba twahasanze; Bizumukiza yari umuntu uhamenyereye kuko ngo yakundaga kuhaza nyuma y’uko afungiye akabari ke kari hafi y’ahantu yashakaga kwiba.”
Yavuze kandi ko baciye mu mwenge w’igisenge, aho bafashwe bamaze no kugeza imifuka mu iduka rikurikiye iryo bibagamo kugira ngo batwareyo ibindi bicuruzwa, ariko babagwa gitumo nta kintu barakurayo.
SP Hitayezu yashimye imyitwarire y’abaturage batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi biburizwemo kuko ubwabyo ari umutekano muke.
Yavuze ko kugeza ubu, ibyari byapakiwe muri iriya modoka byashyikirijwe nyirabyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa bose harimo no gushakisha uwatorotse.
Yahamagariye abaturage kwitabaza inzego zishinzwe umutekano igihe cyose babonye imyitwarire n’ibikorwa bidasanzwe; bakihutira kubimenyesha Polisi ibegereye nk’uko uriya muturage yabigenje, cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa wa 112 nawo wa Polisi y’u Rwanda bagahabwa ubutabazi.
Igihe.com