Mu gipimo cya ruswa gikorwa buri mwaka n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TI Rwanda) kizwi kw’izina rya “Rwanda Bribery Index”, igipimo cya 2017 cyagaragaje ko Abanyarwanda batanze cyangwa bakiriye ruswa mu mezi 12 ashize bagera kuri 1,600,000.
Transparency International Rwanda irahamya ko ruswa yatanzwe ikanakirwa yiyongereye muri serivisi zikenerwa cyane n’abaturage nko mu ifatabuguzi ry’amashanyarazi n’amazi, serivisi zitangwa n’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, mu nzego z’ibanze (serivisi z’imyubakire, guhabwa uburengazira gusarura no gutwara ibiti, gutwika amatafari,…), mu mashuri y’imyuga ndetse n’aya kaminuza (ayigenga n’aya leta) ndetse no mu miryango itegamiye kuri Leta.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ikiguzi cya ruswa mu Rwanda kiri hejuru: Abanyarwanda barenga 35% ntibashobora kwishyura impuzandengo ya ruswa yakwa mu nzego zinyuranye bitewe n’uko irenze cyane ubushobozi bwabo; Abenshi mu banyarwanda babona amafaranga y’u Rwanda ari munsi ya 10,000 mu gihe impuzandengo ya ruswa yakwa ingana n’amafaranga 36,173.
N’ubwo hakigaragara ibyuho bya ruswa, muri rusange intambwe imaze guterwa mu kurwanya ruswa mu Rwanda iratanga icyizere gihamye kuko imibare yerekana ko ikigero cya ruswa cyavuye kuri 4.2% mu mwaka wa 2016 kikagera kuri 3.3% muri uyu mwaka.
Kudatanga amakuru, intandaro y’ubwiyongere bwa ruswa
TI Rwanda isanga kuba abakwa ruswa n’ababona ahari ruswa bakanga kubivuga bagitiza umurindi izamuka ryayo mu gihugu,
Ibi byanagarutsweho na Minisitiri w’Intebe,
Dr Edouard Ngirente, tariki ya 8 Ukuboza 2017 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, anenga abaturage bataragira umuco wo gutanga amakuru ku batanga n’abakira ruswa.
Yagize ati “Nubwo twishimira ko tumaze gutera intambwe igaragara mu guhangana n’ikibazo cya ruswa, ntituragera aho dushaka. Hari zimwe mu nzego zikigaragaramo ruswa nubwo idakabije. Hari kandi umubare munini w’abaturage badafite ubushake bwo gutanga amakuru kuri ruswa”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere rigaragaza ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ruswa yiharira amafaranga akubye inshuro nibura 10 ingengo y’imari iba yateganyirijwe ibikorwa by’iterambere.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, nawe yasobanuye uburyo mu Rwanda hari ubushake bwa Politiki mu guhashya ruswa ariko hakenewe uruhare rwa buri mu nyarwanda kugira ngo kuyihashya burundu bitange umusaruro muzima.
Umuvunyi mukuru yanenze bamwe mu bikorera bavuga ko batanga ruswa kugira ngo bahabwe amasoko ya Leta cyangwa bishyurwe vuba, kandi bidakwiye kuko ari uburenganzira baba bagerageza kugura.
Ati “Buri wese akwiye guharanira kwiteza imbere mu mudendezo utarimo umururumba […] Abikorera baravuga bati ‘duhitamo gutanga ruswa kugira ngo tubone amasoko cyangwa twishyurwe vuba’. Icyo kibazo si ibanga, kiriho kandi twese tugomba guhangana na cyo.”
Mu rwego rwo guhashya ruswa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’Igihugu, Guverinoma y’u Rwanda irateganya kubigira ibyaha bidasaza ku buryo bitazaba byoroshye gucika ubutabera mu gihe wabihamijwe n’inkiko.
Guverinoma irateganya kandi kongerera imbaraga amashami yihariye ashinzwe kurwanya ruswa mu Bugenzajyaha no mu Bushinjacyaha, no kubungabunga umutekano w’abatanga amakuru ku byaha bitandukanye harimo by’umwihariko ibya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Icyegeranyo cya ruswa mu Rwanda umuryango TI-RW washyize ahagaragara ku rwego rw’igihugu tariki ya 12/12/2017 cyanamurikiwe inzego zitandukanye mu ntara zose z’igihugu. Mu ntara y’amajyepfo n’amajyaruguru byakozwe tariki ya 13/12/2017; mu ntara y’iburasirazuba byakozwe tariki ya 22/12/2017; mu ntara y’iburengerazuba, byakozwe tariki ya 28/12/2017
Muri izo ntara zose, umuhigo wari umwe: Gukumira no kurwanya ruswa ni inshingano za buri wese, by’umwihariko, abayobozi biyemeje kuganira n’abakozi babo kuri iki kibazo mu gihe cyose bahuye nabo mu nama zihoraho bagirana mu rwego rw’akazi.
Imvahonshya.co.rw