Site icon Rugali – Amakuru

Ntibabasha kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri i Nyagatare mu gihe Paul Kagame atanga imfashanyo ya miliyoni y’amadorari hanze

Nyagatare: Abanyeshuri benshi ntibabasha kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri. Akarere ka Nyagatare gafite ikibazo gikomeye ko hari ababyeyi batereye agati mu ryinyo ntibishyure imisanzu yo gufasha amashuri kugaburira abana ku ishuri saa sita kandi batabuze ubushobozi.

Urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga ni kimwe mu bigo by’amashuri Radio Rwanda yasuye muri aka karere, isanga umubare munini w’abanyeshuri batabasha kuhafatira ifunguro saa sita.

Kuri iki kigo kibarurwaho abanyeshuri 944, ababasha kuhafatira ifunguro ku manywa ni 380.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Murabukirwa Berthe, yavuze ko ababyeyi banga nkana kwishyurira abana imisanzu yo kubagaburira ku ishuri.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ko badafite ubushobozi bwo kuba bafasha abana bagafata ifunguro ku ishuri ni ikibazo kiri mu myumvire, niyo mpamvu dusaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abana babo bajye bafatira ifunguro ku ishuri nk’abandi.”

Uretse kuri icyo kigo cya Rwimiyaga, icyo kibazo kiri no mu bindi bigo by’uburezi bw’imyaka icyenda na 12, abanyeshuri benshi ntibabona ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Donatille, yatangaje ko iki kibazo cy’ababyeyi batishyurira abana kurya saa sita ku ishuiri cyizweho muri njyanama.

Yagize ati “Icya mbere na mbere kwiga ku ishuri bakanaharira bibafasha gusabana n’abana bagenzi babo, naryo ni irindi somo; ikindi iyo umwana yatashye mu rugo ntawagira icyizere 100% ko yariye. Turasaba ababyeyi bose kwita ku mirire y’abana babo ku ishuri. Ibihano biranateganyijwe, umubyeyi utitaye ku burere bw’umwana we, umubyeyi utitaye ku myigire ye afatwa nk’ubujije umwana kwiga; hari icyemezo cy’inama njyanama kizubahirizwa.”

Ku wa 16 Werurwe 2018 ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo gufatira ifunguro ku ishuri, Minisiteri y’Uburezi yanenze ababyeyi banga kwishyura imisanzu kugira ngo abanyeshuri bagaburirwe ku ishuri.

Leta ishyira ingengo y’imari irenga miliyari 9 Frw igameje gufasha gahunda yo kugaburira abana ku ishuri saa sita; byuri umwe aba agenewe 56 Frw ku munsi, umubyeyi agasabwa gutangwa umusanzu wo kunganira iyo gahunda ngo abone ifunguro rihagije.

 

Ibiro by’Akarere ka Nyagatare kavugwamo ikibazo cy’ababyeyi banga kwishyurira imisanzu abana ngo bafatire ifunguro ku ishuri

 


K
Exit mobile version