Frankie Joe mu gahinda k’urupfu rwa nyirarume wari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda. Umuririmbyi mu njyana ya Dancehall Frank Rukundo [Frankie Joe] ari mu gahinda gakomeye yasigiwe n’urupfu rw’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi wishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.
AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala ajya ku kazi. Yishwe ari kumwe n’abandi bantu babiri barimo umushoferi we.
Uyu muvugizi wa Polisi ya Uganda yari asanzwe ari nyirarume w’umuhanzi wo mu Rwanda Frankie Joe. Mu kiganiro na IGIHE, Frankie Joe uherutse guhabwa ubwenegihugu bwa Canada yavuze ko urupfu rwa nyirarume rwamusigiye agahinda gakomeye, kuko yamufataga nk’umubyeyi we ndetse igihe cyose ngo yamukuragaho ibitekerezo byamufashaga kwiteza imbere.
Yagize ati “Nyakwigendera yari marume nakundaga cyane, namwigiragaho byinshi mu buryo bwose bushoboka. Namwigiyeho gukunda umurimo no gukora cyane. Yari umubyeyi mwiza, yari umuyobozi mwiza, ariko hejuru ya byose yicishaga bugufi.”
Frankie Joe yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko hari hashize ibyumweru bitatu avuganye na AIGP Andrew Felix Kaweesi ndetse ngo bari bahanye gahunda ko yagombaga kuzajya muri Uganda kumusura. Yagize ati “Naherukaga kuvugana na we mu byumweru bitatu bishize […] Simfite byinshi nakubwira muvandimwe, ndababaye cyane.”
Urupfu rutunguranye rw’uyu muyobozi rwatumye benshi batangira guterwa ubwoba no kuba hashobora kuba hari gututumba umwuka utari mwiza ahanini ushingiye ku mutekano muke uri muri iki gihugu.
Frankie Joe ari mu kababaro gakomeye kubera nyirarume witabye Imana
Frankie aherutse guhabwa ubwenegihugu bwa Canada, ubu atuye ahitwa Calgary, Alberta muri Canada ndetse ngo nta gahunda ya vuba afite yo kugaruka i Kigali.