Site icon Rugali – Amakuru

Ntawe uburana n’ umuhamba! –> Abasaga 600 bahoze bakorera EWSA bagiye kuyijyana mu nkiko

Abakozi basaga 600 bakorera ikigo cyari gishinzwe ingufu n’amazi (EWSA) bagiye kukijyana mu nkiko nyuma yo gusanga inzego zitandukanye za Leta ngo zibarenganure ariko bikananirana.

Aba bakozi bavuga ko birukanywe muri 2015 iki kigo kitarakorwamo ibice bibiri, igishinzwe ingufu (REG) n’igishinzwe amazi n’isukura (EWSA).

Aganira na The New Times, Jordi-Michel Musoni, uhagarariye ishyirihamwe ry’abahoze bakorera EWSA birukanywe, yavuze ko barambiwe guhora mu nzego za Leta zitandukanye nta gisubizo gifatika bahabwa.

Nyuma yo guhura kw’aba bahoze ari abakozi ba EWSA kuwa Gatanu, banzuye ko ikibazo cyabo bakijyana mu nkiko.

Musoni yavuze ko bazatanga ibirego bisaga 500 mu rukiko, baregera impozamarira yo kwirukanwa bidakurikije amategeko no kutavuguruirwa imishahara nkuko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2013 ryabitegekaga.

Abo bakozi bavuga ko kuvugurura imishahara muri EWSA icyo gihe byakozwe ku bari abakozi ba Leta, abandi bagasezeranywa ko byari gukorwa muri Weurwe 2013 nyamara ngo na n’ubu nta byakozwe.

Mu minsi yashize, bamwe mu bahagarriye ishyirahamwe ry’abahoze bakora muri EWSA ndetse na sendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) bahuye na Minisitiri w’Umurimo ngo bige kuri icyo kibazo.

Icyo gihe Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo Ihsinzwe abakozi ba Leta bahawe gucukumbura icyo kibazo basanga nta shingiro gifite.

Aba bakozi birukanywe bavuga ko mu mezi abiri baraba bagejeje ibirego byabo mu nkiko.

Makuruki.rw
Exit mobile version