Site icon Rugali – Amakuru

NTAMUHANGA NA KIRENGE, BASHINGIYE KU BUNARARIBONYE BWABO BAREMEZA KO BONIFACE TWAGILIMANA, ATATOROTSE AHUBWO YASHIMUSWE NA FPR-INKOTANYI.

“Nta misozi y’ibyaha twikoreye ituremereye kuboryo yadupfuka umunwa…Nta kuntu Umutagatifu yagenda yububa mu gihe umunyabyaha nka Paul Kagame n’abandi batabarika ayoboye bafite ibyaha bisumba imisozi miremire ku isi, bagenda bemye…”

“Njyewe ubwanjye Ntamuhanga Cassien, ndabashinja gushimuta no kuzimiza barumuna banjye batatu kuva kuya 4 Ukwakira 2016 kugeza ubu ntawe uzi irengero rya Ngabo Fikiri Jimmy,Mutuyimana Joel na Ngabonziza Moses.

Aba bariyongera kuri Niyomugabo Nyamihirwa Gerald wampamagaye kuri telephone ye ku ya 7 Mata 2014 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba…si narinzi ko ari bwo bwa nyuma! Aba bantu uko ari bane,bahorana nanjye…bampa imbaraga zidasanzwe,mbumvira kuruta uko numvira undi muntu wese uri hano ku isi!”

Jimmy Ngabo Fikiri (Imbere ugana iburyo) Mutuyimana Joel Hagati na Ngabonziza Moses.Aba n’abandi b’indi miryango bakomeza kugenda tubareba!… Ingwe ntiyari izi iki? …

Kuwa  30 Ukwakira 2017, twafashe icyemezo kidasubirwaho cyo kwivana ku ngoyi ya FPR-Inkotanyi, tukava mu buroko bwayo. Dutsinda ubwoba duhinyuza ikinyoma cya FPR cyo kwirwa ibeshya abantu ngo n’igitangaza…! Uriya wari umukino wo kwishyura n’uwa kamarampaka tuzawukina.

Njye na Kirenge, dushingiye ku bunararibonye bwacu, turahamya ko Boniface Twagilimana Vice prezida wa mbere wa FDU-Inkingi,yashimuswe atatorotse! Usibye isesengura twakubiye mu kiganiro twanyujije kuri Channel ya YouTube “Ku mugaragaro info”, hari n’ibindi bimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko yashimuswe, icyakora agashimutwa giswa kuburyo n’impumyi ibibona ko yashimuswe atatorotse.

Gupanga giswa kuriya,ntakindi usibye amaraso y’abantu benshi bahitanywe n’abariya bantu,bakaba batagifite ubushobozi bwo kugira icyo bakora ngo bahishe ibimenyetso bishoboke!

Boniface Twagilimana,yarashimuswe ntiyatorotse.

IBIMENYETSO 8 BIHAMYA KO BONIFACE TWAGILIMANA YASHIMUSWE ATATOROTSE:

  1. Dutoroka igikuba cyaracitse mu gihugu. Bahagurukije ingabo,polisi, Abacungagereza, Maneko zose n’Abaturage…ariko kuri Boniface ntacyabaye!
  2. Umuhanda Kigali Butare wonyine imodoka za Traffic zongerewe inshuro zirenga 10zihagarika kandi zisaka imodoka nyinshi cyane, zibanda  cyane cyane ku modoka  nto n’izabantu ku giti cyabo! Bariyeri zari nyinshi cyane mu muhanda! Kuri Boniface ntabyabaye!
  3. Amaradiyo yose na television zose,kugeza no kuri radiyo ikorera muri gare…zose zategeswe gukangurira abaturage gushakisha abagororwa bacitse gereza…kuri Boniface ntabyabaye! Byakozwe bya nyirarureshwa nabwo akanya gato,mu gihe twe byamaze iminsi 3 ari ibicika!
  4. Bashyizeho igihembo cy’amafaranga ku muntu uzafata cg agatanga amakuru kuri abo bagororwa batatu batorotse Gereza ya Nyanza…kuri Boniface
  5. ntabyabayeBanyanyagije amafoto yacu mu baturage,ku tugari n’imirenge,ku materefone y’abantu ku giti cyabo no ku mbuga nkoranyambaga! Kuri Boniface ntabyabaye
  6. Kuri Gereza habaye amanama y’urudaca abayobozi bo ku rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza, na bagereza ya Nyanza basimburana imbere y’abafungwa ba gereza ya Nyanza babacunaguza banabatera ubwoba…! Kuri Boniface Twagilimana nta nama zabaye!
  7. Imirimo nyongeramusaruro ituma abafungwa bajya gukora hanze  ya gereza,kuri Gereza ya Nyanza yahagaritswe ibyumweru bibiri…! Kuri Boniface nta n’umunsi numwe bahagaritse!

8. Imyidagaduro y’Abafungwa nko gukina umupira w’amaguru yahagaritswe ukwezi kose. Nta mupira wakinwagwa nk’uko bisanzwe…! Kuri Boniface Twagirimana byakomeje uko bisanzwe ntacyahindutse!

Ikindi kirenze ibyo,tukihava,habayeho imirimo idasanzwe yo gufunga amadirishya bongeraho utuyungiro tw’ibyuma kuburyo utabona n’aho ucisha urutoki…iyo mirimo yakozwe mu bipangu byose yamaze n’ibura icyumweru!

Basohoye kandi ikintu cyose bakeka umuntu yakwifashisha atoroka nk’imigozi,ibiti…n’ibindi. Ntabwo byari korohera umuntu uwo ariwe wese gutoroka gereza ya Nyanza nyuma y’umwaka umwe gusa tuhavuye kandi n’ibintu byari bigishyushye ndetse na magingo aya ntibirahora!

Nkuko twabigaragaje mu kiganiro njye na Nirenge twabashyiriye ahagaragara,ntibishoboka gupanga gutorokana n’umuntu musanzwe mutaziranye mumaranye iminsi 4 cyangwa 5 gusa. Munabikoze ntimwatera umutaru. Uburyo Boniface yimuwe agakurwa aho yari ari nta kosa yakoze,uburyo uwitwa Aimable Murenzi yavanywe mu mwanya we akajya gutegereza ko Boniface amugeraho…ni umugambi uteguye giswa bikomeye cyane. Amaraso y’inzirakarengane,aremereye ubwonko bwabo…ufatirana n’afatirane!

Aimable Murenzi,niwe wakoreshejwe nk’agakingirizo mu gushimuta Boniface. Yari asanzwe afungiye kunanirwa kwica umunyamakuru Gasasira.

Ibyo byose birerekana ko Boniface yashimuswe atatorotse nk’uko bivugwa na Leta ya FPR-Ikinyoma. Mu isoni nke ibinyujije mu kanwa k’usigaye ari umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi,mu wa 2015,yavugiye mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ko Niyomugabo Nyamihirwa yatorotse…aherutse kongera kuvugira imbere y’inteko y’abacamanza b’Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza,ko na Boniface Twagilimana yatorotse!

Ngaho njyewe ndavuga,dore na Kirenge ng’uyu arabonetse aravuze…! Abo bandi bari he? Barusha ibyaha Kagame? Ibingira? Rurayi? Munyuza? Nziz? Kabarebe…!

Sibomana J.Pierre Kirenge . “Findi findi irutwa na so araroga”!Cyama duhure!

Ibyo ari byo byose,iri si isesengura ahubwo niko kuri. Abirwa bavuga ngo “Turabaza ubutegetsi,FPR, yemwe na Kagame ubwe,…ngo umuntu wacu ari he?” Muransetsa cyane! Ni nko kubura inyana yawe,ugasanga uruziramire ruri aho rwananiwe kugenda,rwabyimbye rumeze nkurwamize ikibindi…warangiza ukabaza ngo “Umutavu wanjye uri he?” Uhamagara inshuti n’abavandimwe urwo ruziramire ukarusubiriza mu ndumane!

Ufatirana kandi rukijuse,ntutegereza ko ruhokwa ngo urubaze niba hari icyo ruzi ku izimira ry’Umutavu wawe! Uko iminsi ishira ni ko ibimenyetso bisibangana kandi uko ruhokwa niko rugira imbaraga zo gucika no kwihagararaho! Ibyo ni byo birutunzu,ushobora gutegereza rwahokwa nawe rukakwinovora!!!

Mbe wumva wumvise?

Byakusanyijwe na

Cassien NTAMUHANGA

Exit mobile version