Site icon Rugali – Amakuru

Ntamuhanga Cassien yavuye mu menyo y’INTARE ariko ya NTARE ishaka no kumubuza kuvuga!

Ntamuhanga Cassien yavuye mu menyo y’intare arayihunga yigira hanze none ya ntare ntishaka ko avugana n’amaradiyo yo hanze anakorera mu Rwanda. Hari inkuru rero vuvuzela ya Kagame Newstimes yandika mu cyongereza yasohoye nyuma yaho VOA iganiriye na Cassien Ntamuhanga. Iyi nkuru yari mu cyongereza ariko nayinduye mu Kinyarwanda ngo nereke abanyarwanda ubugoe bwa Paul Kagame ukomeje kumena amaraso y’abanyarwanda ubu akaba arimo kurya amenya atewe n’uburakari yatewe nuko Ntamuhanga yamucitse atamennye amaraso ye. Isomere nawe hasi iyi nkuru ubu impamvu bari bayishyize mu cyongereza bashaka kurira ya marira y’ingona ngo batere ubwoba Ijwi ry’Amerika ariyo mpamvu niyi radio yabyutse yirirwa ihamagara Kigali ngo nabo ibahe umwanya bisobanure ariko banga kuyivugisha.

Ikiganiro cya VOA na Ntamuhanga Cassien cyakuruye uburakari i Kigali. Ikiganiro Ijwi ry’Amerika cyahitishije ikiganiro kirimo Ntamuhanga Cassien, umunyarwanda wari wakatiwe n’urukiko nyuma agatoroka gereza mpuzamahanga ya Mpanga mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, cyakuruye uburakari mu banyarwanda besnhi.

Ntamuhanga yakatiwe imyaka 25 mu mwaka wa 2015 amaze gushinjwa ibyaha byisnhi harimo kuba yararemye umutwe w’abajura, kugambanira guverinoma iriho no kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Yakatiwe ari kumwe n’umuhanzi Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi wari umusirikare.

Ihigwa ry’uwo mugabo ryari rigikomeza, kuba rero Ijwi ry’Amerika VOA yarahaye urubuga Ntamuhanga wigambye kuba ari “hanze yidegembya”, byateye ku kwibaza ku mikorere no kukutabogama kw’Ijwi ry’Amerika. Icyo kiganiro cyari mu kinyarwanda

Abantu benshi barakajwe n’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika yaganirije umuntu washakishwaga n’ubutabera – watorotse gereza – ikamuha urubuga rwo kuvuga nta no kugerageza guha abayitega amatwi ukuri ku byabaye.

Baiye impaka kuruko kutubahiriza ibyo radiyo Ijwi ry’Amerika igomba gukorera sosiyete mu gihe yahitishaga ikiganiro yagiranye n’umuntu wakatiwe n’ubutabera itabanje gushungura ikiganiro no kuganiririza abazi neza ibyabaye..

Abandi basabye guverinoma kureba uburyo yategeka iryo tangazamakuru guhishura ibyo bazi kuri Ntamuhanga, aho yaba aherereye n’uburyo yatorotse.

Bagerageje gukura ibisobanuro kuri radiyo Ijwi ry’Amerika ariko biba iby’ubusa

Muri abo bababajijwe na New Times kuri iyi ngingo ni Partick Byamungu, umucuruzi mu mujyi wa kigali, wavuze ko mu guhitisha kiriya kiganiro, Ijwi ry’Amerika yahaye agaciro umuntu wagombye kuba ari muri gereza kubera ibyaha yakoze.

Byamungu yavuze at “Ibi umuntu yabisobanura nk’inkunga yahawe umwanzi w’igihugu cyangwa gushyigikira ibikorwa bye”

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Itangazamakuru Nyarwanda (RMC) yabwiye ikinyamakuru The New Times ko mw’itangazamakuru nyarwanda ntabwo bigeze bateganya itegeko rigenga ubutangazamakuru ku muntu waciriwe urubanza cyangwa watorotse gereza.

Yavuze ko umuntu agomba kurebera mu nshingano z’itangazamakuru mu gihugu nkuko ingingo ya gatatu y’amategeko mu itangazamakuru ibivuga.

Iyo ngingo ivuga ibi bikurikira:

“Umunyamakuru cyangwa irindi tazamakuru ryose ryabigize umwuga bagomba kwibuka inshingano zabo muri sosiyete. Niyo mpmvu amakuru yose batanga bagomba kuba bazi inkomoko yayo, ukuri kwayo n’invo n’invano. Bagomba kwifata mu gihe cyose babona bayafiteho ingingimira”

Inama nyarwanda y’itangazamakuru ikemura impaka zishingiye ku myitwarire mu itangazamakuru ntabwo ishobora gukurikirana ibyabaye kuko icyo kiganiro cyakozwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika ukorera muri Amerika witwa Kamilindi Thomas.

Ubucamanza bwa RMC – Itangazamakuru ryigenga – bugarukira mu Rwanda.

Umwarimu wigisha itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda Yann Gwett yabwiye the New Times ko icyo kibazo gishobora kujya mu nkiko kuko uwo bagiranye nawe ikiganiro yatorotse gereza.

Yann Gwett yavuze ati “n’ubwo icyo kibazo kigomba kuganirwaho ngo barebe niba guhitisha icyo kiganiro byaba bihabanye no kuboneza umubano mw’itangazamakuru, kubwanjye ntabwo nari guhitisha icyo kiganiro kuko uwo muntu yari yaratorotse gereza kandi yarakatiwe”

Yongeyeho avuga ko n’ubwo bamwe bavuga ko inshingano z’umunyamakuru ari ukugeza ku bateze amatwi radiyo amakuru, ni ngombwa ko babanza kureba uwo bemereye guha ikiganiro.

Bamwe mu nararibonye mu itangazamakuru bavuga ko ikibazo nyamukuru mu kureba niba hari ibiganiro byakoranwa n’abantu bakatiwe n’ubutabera kireba cyane abo ibyaha byakorewe.

Umwe mu bacamanza b’ikigo gikomeye i Kigali yavuze ko dukomeje muri iyo nzira, ubucamanza bwagombye gusaba itangazamakuru kubafasha mugukurikirana Ntamuhanga kuko yatorotse gereza.

Umuvugizi w’ibigo bishinzwe igorora, SIP Hillary Sengabo yabwiye the New Times ko biyemeje kongera gufata Ntamuhanga watorotse yarakatiwe bakaba biyemeje kuzakorana n’uwaba wese afite amakuru yaho aherereye.

Ijwi ry’Amerika ni radiyo ifashwa n’Abanyamerika ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1942. Mu mategeko agenga Ijwi ry’Amerika, inshingano zayo ni ugutangaza amakuru “nyayo, yashyizwe ku munzani kandi yumvikana akagezwa ku bantu bose kw’isi hose batega amatwi iyo radiyo.”

Nk’uko umushakashatsi Tom Ndahiro abivuga, Radiyo ijwi ry’Amerika yateshutse ku nshingano zayo inshuro nyinshi.

Yaravuze ngo byonyine iyo wiyumviye agace gato k’icyo kiganiro ushobora kumva byoroshye ijwi rishinja muri kiriya kiganiro rigamije guhindura ririya toroka nk’aho ari nta kibazo.

Yaravuze ati “kuba uwo muntu warimo uganirizwa yari yarashinjwe ibyaha kandi akanakatirwa harimo ko aregwa no gukora ibikorwa by’iterabwoba, biratangaje kumva ko kiriya kiganiro kerekana ko gutoroka gereza ari ubutwari”

.Ndahiro yongeyeho ko icyo kiganiro cyakuruye ibibazo ku mikorere yiyo radiyo n’umunyamakuru wahitishije icyo kiganiro cyane cyane ko bahinduye icyamamare umuntu wakatiwe n’ubutabera.

Yavuze ko atari ubwambere ijwi ry’Amerika risohora ibiganiro nkabiriya, mumenye ko mu minsi ishize iyo radiyo yanyujijeho ibiganiro birimo ipfobya rya Genoside

Ndahiro yongeyeho ko igikorwa nk’icyo batakireka gutyo gusa kandi ko ababigizemo uruhare bazabibazwa.

editorial@newtimes.co.rw

http://www.newtimes.co.rw/section/read/230454/

Yashyizwe mu Kinyarwana na Ange Uwera

Exit mobile version