Site icon Rugali – Amakuru

Ntagikozwe, ibiribwa bipfunyikwa mu mpapuro biraza guteza ikibazo gikomeye

imageInyinshi mu mpapuro zipfunyikwamo ibicuruzwa zitoragurwa ahajugunwa imyanda
Mu gihe Leta y’u Rwanda yaciye gufunyika ibicuruzwa bitandukanye mu mashashi hagamijwe kurengera ibidukikije, mu mujyi wa Kigali hakomeje gukoreshwa uburyo bwo gupfunyika ibicuruzwa binyuranye hakoreshejwe impapuro ariko zikaba zitujuje ubuziranenge dore ko inyinshi ziba zaratoraguwe hirya no hino aho zajugunywe.
Iyo utemebereye mu masoko no mu mabutiki yo mu mujyi wa Kigali, usanga abantu bagura ibyo kurya cyane cyane imboga, capati, ibishyimbo bitetse, ubunyobwa, amandazi, imigati, n’ibindi byinshi bapfunyikirwa mu mpapuro ziba zaranditsweho nyuma zikaza kujugunywa.
Izi mpapuro zipfukinyikwamo ibyo kurya ahanini zigenda zitoragurwa n’abana b’inzererezi ahajugunywa imyanda hatandukanye bakajya kuzigurisha abacuruzi.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Makuruki.rw batangaje ko impamvu bapfunyikira abakiriya muri izi mpapuro ari uko zihendutse cyane ku buryo bitabagusha mu gihombo nk’iyo bapfunyitse mu mpapuro za kaki ari nazo zemewe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge RSB.
Uwitwa Nsazimina Phillipe ukorera mu Murenge wa Kacyiru yagize ati “impamvu dupfunyika muri izi mpapuro ni uko zihendutse, ubu se naguha ubunyobwa bwa 50 nkagupfunyikira muri ambarage ya 20 nazunguka koko?”
Umuyobozi ushinzwe Ireme mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Bwana Phillipe Nzayire yatangarije Makuruki.rw ko bazi ko izo mpapuro zitujuje ubuziranenge zipfunyikwamo ariko ngo abazikora ni abantu batazwi ndetse bigoye kubamenya aho bazikorera.
Yagize ati “izo ntizemewe abazikora ni ba bandi bakora mu buryo butemewe kandi na bo usanga batazwi, abantu bakora ubucuruzi butemewe rero kubangenzura biragoye ariko ntibyemewe.”
Yongeraho ko abo bakigaragara bapfunyika mu buryo butemewe ari ababaca murihumye dore ko ngo bajya bakora n’imikwabu yo kubirwanya mu masoko.
Uretse impapuro zitoragurwa mu myanda zipfunyikwamo ibiribwa, hari n’abandi bantu benshi mu mujyi wa Kigali batunzwe no kugenda batoragura amacupa yavuyemo inzoga zitandukanye maze bakayagurisha inganda zitunganya inzoga z’ibitoki.
Source: Makuruki.rw

Exit mobile version