U Rwanda rwaburiye abashyigikiye imitwe irimo uwa Kayumba Nyamwasa ko ishobora kubateza ibibazo
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abashyigikiye imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo, bashobora guhura n’ibibazo mu minsi iri imbere, bazaterwa n’iyo mitwe ubwayo.
Hashize iminsi hasohowe Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni umutwe raporo yemeje ko winjiza abarwanyi bashya mu bikorwa bitandukanye bibera mu Burundi, ari naho hava intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi.
Raporo ivuga ko izo nyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu mutwe uzwi ku mazina ya P5, Rwanda National Congress cyangwa ’umutwe wa Kayumba Nyamwasa.’
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko nubwo iyi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo n’abayicumbikiye ibakorera ibikorwa bibi.
Ibyashyizwe ahagaragara muri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ngo bishimangira ibyavuzwe kenshi ko hari imitwe yitwara gisirikare ishaka guhungabanya umutekano mu Rwanda iba mu bihugu by’abaturanyi.
Ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko hari imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo irimo FDLR, RNC n’abandi, imitwe itandukanye y’abantu bashaka guhungabanya umutekano. Bamwe muri abo bayobozi b’iyo mitwe bari mu bihugu duturanye cyangwa se babigendamo, bagakoreramo ibikorwa byabo byo gushakisha abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda. Bamwe muri abo bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa kubera ibikorwa by’iterabwoba.”
Yakomeje avuga ko iyo mitwe itabangamiye u Rwanda gusa, kuko no mu bihugu biyishyigikiye ikorera abaturage baho iterabwoba.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora iterabwoba, bakica abaturage babo. Rero ibyo bihugu bibashyigikiye, bagiye kubateza ibibazo imbere mu bihugu byabo.”
Raporo y’impuguke za Loni ivuga ko gushakisha abajya mu nyeshyamba ziswe ‘P5’ za Kayumba bikorerwa i Bujumbura, bikayoborwa n’uwitwa Rashid.
Ubusanzwe ‘P5’ yari imaze kumenyerwa nk’impuzamashyaka irwanya Leta y’u Rwanda, ibumbiye hamwe nka FDU Inkingi ya Ingabire Victoire, Amahoro PC; RNC, PDP-Imanzi na PS Imberakuri, igice cya Ntaganda Bérnard.
Raporo ya Loni ivuga ko Kayumba Nyamwasa asura kenshi izo nyeshyamba muri Congo, nubwo impuguke zasabye amakuru Afurika y’Epfo (aho afite ubuhungiro), ntigire icyo ikora.
Yagaragaje ko uwo mutwe w’abarwanyi ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.
Amerika yasabwe kugira icyo ikora kuri ‘Radio Itahuka’
Ibikorwa by’abarwanya leta y’u Rwanda binyuzwa kuri Radio Itahuka ikora icengeza amatwara yo kujya muri iyo mitwe yitwara gisirikare kimwe no kuyishakira inkunga. Iyo radio ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikumvikanira kuri Internet.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yifashishije Twitter, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kugira icyo zikora kuri iyo radiyo.
Ati “Hari umuyoboro w’icengezamatwara witwa ‘Radio Itahuka’ ihora ihamagarira guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiriye kugira icyo zikora.”
Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiri muri raporo ya Loni bishimangira neza uwo mugambi umaze igihe ucurwa na P5 ukamamazwa na Radiyo Itahuka.
IGIHE