Site icon Rugali – Amakuru

Ntacyo bimaze kugira Abaminisitiri b’intiti badashobora kubwira Kagame igiye yakoze amakosa!

Guverinoma y’intiti muri Siyansi, Ubukungu n’Amategeko

Guverinoma y’intiti muri Siyansi, Ubukungu n’Amategeko: Ibyo wamenya ku ba Minisitiri 28 b’u Rwanda. Abaminisitiri bagize Guverinoma y’u Rwanda, bose ni intiti zaminuje mu masomo yiganjemo aya Siyansi, Ubukungu n’Amategeko. Ni abagabo n’abagore b’intoranywa, bumva neza icyerekezo u Rwanda rufite imbere, bakabifashwa n’ubumenyi bavomye mu mashuri n’andi masomo atandukanye bagiye biga; muri make bagaragaza neza icyerekezo cy’igihugu.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma ashyiramo amaraso mashya, hongerwamo ba minisitiri n’abanyamabanga bashya ba Leta byatumye umubare w’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta ugera kuri 28, aho abagabo ari 14 n’abagore bakaba 14.

Ni Guverinoma y’intiti kuko mu bashyizweho bose nta wize amashuri ari munsi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Mu busesenguzi IGIHE yakoze yifashishije ibyo abo bayobozi bashya bize cyane cyane ibyo baminujemo, yasanze abenshi baraminuje mu masomo afite aho ahuriye n’ubukungu kuko ari 11, (39%) naho icyenda (32%) baminuje mu masomo afite aho ahuriye n’ubumenyi (sciences) na barindwi baminuje mu mategeko (25%) naho umwe afite impamyabumenyi mu miyoborere na politiki (3.5%).

Harimo umwe ufite Impamyabumenyi Ihanitse n’inyito y’Ikirenga ari we Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, 12 bafite impamyabumenyi zihanitse (Phd) naho 15 bafite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Mu bagize Guverinoma bize amasomo ajyanye n’ubukungu harimo Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe ufite impamyabumenyi ihanitse mu bukungu (Economics). Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. MURASIRA Albert afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bwo gucunga imishinga.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere y’ubucuruzi no gucunga imishinga; Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’igenamigambi ry’imishinga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel afite Impamyabumenyi y’ihanitse (PhD) mu bukungu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, GATETE Claver afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu mu by’ubuhinzi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, HAKUZIYAREMYE Soraya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, Dr. UWERA Claudine, afite Impamyabumenyi Ihanitse mu bijyanye n’ubukungu mu gashami k’ibidukikije. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu miyoborere y’ubucutuzi (Business Administration and Management).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’imicungire y’imari (Gestion fiscal).

Mu baminuje mu bijyanye na siyansi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Biruta Vincent ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imucungire ya serivisi z’ubuzima mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Hari kandi Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga yakuye Kaminuza ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu ishami rya Communication Management. Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, afite Impamyabumenyi Ihanitse (PhD) mu Butabire n’Ubugenge (Chemistry and Physics).

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, General Nyamvumba Patrick yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Yaminuje no mu bijyanye n’amategeko kuko yabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine afite Impamyabumenyi y’Ihanitse muri Biotechnology. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene yaminuje mu buvuzi muri Kaminuza zirimo Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington University.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi by’umwihariko ubw’indwara z’abana. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze , Dr. Ndimubanzi Patrick, we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ubuvuzi, by’umwihariko mu gashami karebana n’ibyorezo.

Mu bagize Guverinoma baminuje mu by’amategeko, harimo Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith afite icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’amategeko y’ubucuruzi n’ubukungu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’imibanire.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu by’amategeko n’impamyabumenyi mu gucunga impinduka mu bya politiki n’ubukungu.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).

Mu cyiciro cy’ibijyanye n’imiyoborere na politiki harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ufite impamyabumenyi y’ihanitse (Phd) mu bumenyi muri politiki n’inyito y’ikirenga (Professor) kubera ubushakashatsi.

Kuba abenshi mu bari Guverinoma barize ibijyanye n’ubukungu bishobora kuba bifite aho bihuriye n’icyerecyezo cya Leta cyo kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buringaniye bitarenze 2035 n’igihugu giteye imbere mu 2050.

Kuba kandi abandi benshi bagaragara ari abize ibijyanye na siyansi, nta kabuza ko bijyanye na gahunda yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ariko ubushingiye ku bumenyi, dore ko no mu mashuri amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga biri ku isonga.

 

 


Exit mobile version