Mu minsi ishize nibwo Diane Shima Rwigara yumvikanye mu bitangazamakuru anenga leta y’u Rwanda bikomeye aho yavugaga ko mu Rwanda gukora ibyaha atari ikibazo ahubwo ikibazo ari ukubivuga nandi magambo menshi yuzuyemo kunenga zimwe muri gahunda za leta , gusa nyuma yo gutangaza ibi hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba akoreshwa n’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) igice cya Kayumba Nyamwasa ribinyujije kuri nyirarume Benjamin Rutabana usanzwe ari umurwanashyaka waryo.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru indongozi.com Diane Shima Rwigara yateye utwatsi amakuru avuga ko yaba akoreshwa na RNC , yahakanye yivuye inyuma ko nta shyaka na rimwe akorera ko ibyo yavuze yabivuze ku giti cye.
Yagize ati : “oya ntabwo nkorana na RNC. Nkuko nabivuze mu kiganiro nagiranye n’abanyamakuru mu kwezi kwa kabiri tariki 23 nta shyaka na rimwe nkorana naryo haba irikorera mu gihugu haba irikorera hanze , Ibyo navuze nabivuze ku giti cyanjye ntawanyohereje , ntabwo ari abo muri RNC banyohereje ibyo navuze n’ibintu umuntu wese uri mu Rwanda yibonera wenda igitandukanye n’abandi ni uko njye nabivuze kandi ibyo navuze byose nta kitagaragara”.
Ben Rutabana uyobora commission ishinzwe umuco n’uburezi muri RNC
Abajijwe kuyandi makuru avuga ko ibyo amaze iminsi atangaza byaba bifitanye isano n’isenywa ry’inzu y’umuryango we yasenywe n’umugi wa Kigali umwaka ushize aho byatangajwe ko iyi nzu yari ifite ikibazo mu myubakire yayo ndetse ngo yashoboraga guteza impanuka , Diane Shima Rwigara yavuze ko ibyo isenywa ry’iyi nzu bamaze kubyakira.
“ Ntabwo ari twe twenyine muri iki gihugu twagize icyo kibazo , hari n’abandi banyarwanda bagize ibibazo byenda kumera nk’ibyacu. ibyo navuze , ibyo numvise nibyo niboneye n’amaso yanjye ni aho byavuye. ibibazo by’akarengane bifitwe n’abanyarwanda benshi , ibyo navuze rero ni ibibera mu gihugu hose , ntabwo ari ikibazo cy’umuryango umwe ahubwo ni ibibazo bifitwe n’abanyarwanda benshi.
Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara , yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru nyuma y’urupfu rwa se wazize impanuka ndetse rukaza gukurikirwa n’isenywa ry’inzu ye yari yubatswe mu kiyovu gusa isenywa ryiyi nzu umuryango wa nyakwigendera ntiwigeze wemeranya n’umujyi wa Kigali ku mpamvu watanze ubwo iyi nzu yasenywaga , Umugi wa Kigali wavuze ko iyo nzu yari yubatswe m’uburyo budakurikije amategeko ari yo mpamvu wafashe icyemezo cyo kuyisenya kuko ngo yashoboraga gutera impanuka isaha iyo ariyo yose.
Ubwanditsi
Indongozi.com