Site icon Rugali – Amakuru

Ntabwo ari Kibungo gusa bafite ubwoba bw’inzara n’abanyarwanda mu turere hose mu Rwanda

Ntabwo ari Kibungo gusa bafite ubwoba bw'inzira n'abanyarwanda mu turere hose mu Rwanda

Kibungo: Bafite ubwoba bw’inzara kuko n’abacuruza ibiribwa bafunze. Abatuye mu mujyi wa Kibungo mu karere ngoma bavuga ko bafite ubwoba bw’inzara kuko n’abacuruza ibiribwa bafunze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umunyamakuru w’Umuseke watembereye muri uyu mujyi wa Kibungo, yagiye ahura n’abaturage bari batashye biyasira bavuga ko babuze aho bahahira kuko basanze abacuruzi bafunze.

Uyu munyamakuru kandi yasanze hari umukwabu uri kuba muri uriya mujyi wafunze amaduka manini yo muri uriya mujyi.

Kankundi Godereva ati “Ubu biragoye nasanze bakinze nari nje kugura agafuka ka kawunga ariko nsanze DASSO zirimo kubafungisha.”

Aba baturage bavuga ko bakurikiranye amakuru y’ariya mabwiriza yasohotse mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ariko ko bumvise ko abacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bazakomeza gucuruza.

Abacuruzi bato bo muri Quartier bo bemerewe gufungura, na bo baravuga ko babuze ibyo bacuruza kuko ariya maduka yo mu mujyi ari yo  basanzwe baranguramo.

Nizeyimana Theogene ucururiza mu bice byitaruye umujyi ati “Ikibazo gikomeye ni ukubona aho kurangura nk’ubu mfite imifuka itatu y’umuceri ndimo gucuruza ariko nimbona hasigaye umwe nzahita nywujyana mu rugo nange mbone icyo kurya kuko nshobora kutazabona aho ngura ibindi.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko ariya maduka yafungiwe kuko acuruza ibiribwa ariko bakaba bacuruza n’ibindi bitari ibibwa.

Uyu muyobozo avuga kandi ko muri uriya mujyi hari alimentation eshatu zifite ibicuruzwa ziranguza ku buryo bariya bacuruzi bato bashobora kubona aho barangurira.

Ati “Kwihangana nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri byadufasha kurusha uko twabareka bagakomeza gukora hanyuma bigateza ikibazo.”

Mu mugi wa Kibungo urujya n’uruza rwagabanutse ku buryo bugaragara dore ko Police y’u Rwanda uyu munsi yabyutse yibutsa abaturarwanda ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe ndetse no gusurana bitari ngombwa bibujijwe ku buryo ubirengaho aza kubihanirwa.

Amaduka n’acuruza ibiribwa arafunze
Ubuyobozi ngo abacuruzi bato barangure muri za alimentation

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Exit mobile version