Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, byongereye imisanzu y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga kugeza kuri 73%.
Igiciro cy’ubwishingizi ku by’abandi byakwangirika, bwongerewe kuva kuri 40% kugeza kuri 73% mu gihe ubwishingizi ku by’abandi wakwangiza n’ibyawe byakwangirika bwongerwa kuva kuri 3.5% by’igiciro cy’imodoka kugeza kuri 4.5%.
Nk’uko The East African yabyanditse, mu bwishingizi ku by’abandi byakwangirika, utunze imodoka ya Mercedes Benz 1998 wishyuraga130,000 Frw ku mwaka, ubu arishyura 224,900 Frw ku mwaka.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, Gaudens Kanamugire, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inyigo yakozwe mu 2013 ikagaragaza ko ibigo by’ubwishingizi bihura n’ibihombo biterwa no kutongera ibiciro by’ubwishingizi.
Yagize ati “Inyigo yerekanye ko nta buryo ikigo runaka cy’ubwishingizi gikorera mu gihugu cyakwizera kunguka kigikoresha ibiciro bisanzwe, ku bw’ibyo twafashe umwanzuro wo kubizamura.”
Yongeyeho ko ibiciro byakurikizwaga ari ibyo kuva mu 2003, bityo hashingiwe ku mpinduka ku masoko, aya mavugurura akaba yaratinze gukorwa.
Ati “Ibiciro ku masoko byarahindutse hafi inshuro 10 kuva mu 2003, ubwo ibiciro byakoreshwaga byashyirwagaho.”
Kanamugire yavuze ko ibigo by’ubwishingizi mu myaka itanu ishize byahombye kandi ibintu byakomeje kuba bibi bitewe n’uburiganya mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.
Ni icyemezo kitakiriwe neza n’abatunze ibinyabiziga, nk’aho uwitwa Rehema Tendo yagize ati “Ni gute bashobora kongera ubwishingizi bw’ibinyabiziga kuri uru rwego, ni iki bagiye kuduhindurira?”
Kanamugire asobanura ko nubwo abatunze ibinyabiziga babibona nk’inzitizi, bagomba kubyumva ko ari ikiguzi cya serivisi.
Yongeraho ko kongera igiciro byanatewe n’uko nta mpozamarira ntarengwa ku muntu wagonzwe kuko igenwa n’umucamanza. Mu 2009 impozamarira ku munsi yari 500 Frw, none ubu igeza ku 3000 Frw ku munsi.
Kanamugire avuga ko kongera igiciro cy’ubwishingizi kandi hanagishijwe inama Banki Nkuru y’Igihugu igenzura ibigo by’ubwishingizi.
Yagize ati “Umugenzuzi yaduhaye uburenganzira bwo gushyiraho ibiciro bishya.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi muri Banki ya Kigali, Alex Bahizi, yavuze ko bishimiye ibi biciro bishya.
Yagize ati “Ubwishingizi bw’imodoka bwahombaga cyane kandi ari bwo bugize igice kinini cy’ubwishingizi mu gihugu ku kigero cya 60%.”
Yongeyeho ko uretse ibiciro by’ubwishingizi bw’imodoka n’ubw’ibindi bushobora guhinduka vuba.
Bitewe n’impinduka z’ibi biciro, ubwishingizi ku by’abandi byakwangirika ku modoka ya Coaster bwavuye ku 400,000 Frw bugera kuri 692,000 Frw ku mwaka. Ufite Toyota Corolla yo 1999 wishyuraga 75,000 Frw arishyura 129,750 Frw ku mwaka.