Site icon Rugali – Amakuru

Nta mvura idahita!

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Ndavuga nemeza ko ubu hashize umwaka abavandimwe ba Col Byabagamba na Gen Frank Rusagara batabaciyeho iryera. Muri uyu mwaka ushize, Junta ya Kagame yanze ko abavandimwe basura izo nfungwa zirimo zibabarira mu prison z’umwicanyi Kagame.

Tugomba kwibuka ko Col Byabagamba na Gen Rusagara bakatiwe imyaka 21 na 20, bazira gusa ko bumvirije radiyo Itahuka ya opozisiyo ikorera ku mu rongo wa internet ikaba igenzurwa na RNC, kandi ikavuga kuri RNC. Kuri Col Byabagamba hiyongereyeho ko bamushinja icyaha cyo kuba atarasuhuje ibendera ry’u Rwanda igihe yari mu kazi ka UN i Darefour.

Tudashidikanyije, Umunsi umwe imvura izahita maze akazuba gacane. Tudashidikanyije, urumuri rw’urukundo ruzatsinda umwijima. Ntagushidikanya, aba baryabantu bazajya mu muriro utazima, aho basanzwe bafite ubuturo. Ntagushidikanya na gato, ukuri, ubutabera, uburinganire, ubwigenge n’iyubahirizwa ry’ikiremwa muntu bizatsinda iki cyaka cy’amaraso cy’abaryabantu.

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwere

Exit mobile version