Site icon Rugali – Amakuru

Kagame amenye ko ikinyoma gidahabwa intebe kabiri, ko amahanga amaze gusobanukirwa!

Rwanda: Nta munsi n’umwe ukuri kutatsinze! Ibibazo by’inzitane FPR-Kagame ihanganye nabyo byigaragaje mu minsi 4 gusa! Baca umugani mu kinyarwanda ngo “umuntu asiga ikimwirukaho ariko ntashobora gusiga ikimwirukamo”!

Uyu mugani urerekana ku buryo buziguye ibibazo bikomeye biri kumunga ubutegetsi bwa FPR-Kagame kandi ingaruka zabyo zikaba zikomeje guhitana ubuzima butagira ingano bw’abanyarwanda banyuranye, mu gihe Kagame aba ari kuzerera amahanga yose ngo arimo agaragaza ko ubutegetsi bwe bukomeye kandi imbere mu gihugu ibintu bicika!

Guhera ku italiki 6/12/2018 kugera ku italiki 10/12/2018, hagaragaye ibimenyetso bikomeye byerekana ko ingoma ya Paul Kagame iri mu mazi abira!

Muri ibyo bimenyetso twavuga: ijambo ryavuzwe na Muganga Denis Mukwege  ubwo yahabwaga ihembo cy’amahoro, igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’Afurika y’epfo, igitero cya gisilikare mu karere ka Rubavu, ibihano bikomoka ku rubanza rwa Victoire Ingabire, ibaruwa ya perezida w’Uburundi ishinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’icyo gihugu n’isomwa ry’urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline! Ibi byose bikaba byarabaye mu minsi 4 gusa!

Veritasinfo

 

Exit mobile version