Site icon Rugali – Amakuru

Nta mu nyarwanda utazi ikihishe inyuma y’itorwa rya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF!

Paul Kagame nashake arekeraho kubeshya abanyarwanda. Ninjye waranze Mushikiwabo kandi namuranze mu Gifaransa – Perezida Kagame

Perezida Kagame yahishuye ko yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Louise Mushikiwabo ubwo yahataniraga umwaya w’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), anavuga ko uko kumwamamaza yabikoraga mu rurimi rw’Igifaransa.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimangira ko azi Igifaransa koko nk’umuntu wamamaje Mushikiwabo muri uru rurimi, ndetse umukandida yamamazaga akaza guhigika uwo bari bahatanye ku bwiganze bw’amajwi.

Yagize ati “[… ] Louise ninjye wamuranze kandi nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa, amaze gutorwa nshimira abamutoye mu gifaransa, ubwo murabyumva ko urugendo riumaze kuba rurerure rero.”

Yagize ati “Abantu bamaze kumbwira ko Louise (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga) wamuduha akatubera umukandida , akiyamamariza kutubera Umunyamabanga wa OIF kubera ko afite amahirwe. Mu by’ukuri bigitangira, sinumvaga impamvu yabyo n’uko bije. Nagerageje gushakisha uko mbyumva ntangira kugira ibyo mbona. Ikibiteye numvise atari kibi.”

“Nabanje kutumva impamvu, nkavuga ngo ubu ni ngombwa gufata umuntu wari Minisitiri wacu, wakoraga akazi neza, mutange ajye ahandi? Ntabwo ari ukumutanga ngo abaye icyo bamunsabira, bigomba kunyura mu matora. Ubwo se bitagenze neza kandi atari njye washakaga uwo mwanya ubwo twaba twishyize mu biki?”

Perezida Kagame yavuze ko yegereye Mushikiwabo amubaza icyo abitekerezaho, babijyaho inama.

Ati “Hari abantu bambwiye ko bakubonamo umukandida mwiza, urabitekereza ute? Ntabwo nakwemera ntarakubaza. Byaramutunguye, abanza kuvuga ko nta ho yahurira na byo. Namuhaye umwanya wo kubitekerezaho.”

Exit mobile version