Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.
Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.
Karangwa Chrysologue niwe wamamaje Iyamuremye aho yavuze ko abishingira kuba yarayoboye inzego zitandukanye mu gihugu, ndetse ko yanabaye umuhuza wa bose kandi muri byose.
Ati “Ni umunyakuri kandi ukuri kubaka. Ibyo mbimubonamo, kandi afite inararibonye muri uru rwego twese tuzi ko yabaye muri manda ya mbere ya Sena kandi yabyitwayemo neza.”
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, aho yagize amajwi 23 kuri atatu ya Hadija Ndangiza Murangwa.
Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi, hamamajwe Mukabaramba Alvera na Umuhire Adrie. Mukabaramba niwe watowe ku majwi 22 mu gihe uwo bari bahatanye yagize amajwi 4.
Dr Iyamuremye Augstin watorewe kuba Perezida wa Sena, mu ijambo rye yashimiye Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bamutoye we na bagenzi be.
Yagize ati “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukangira mu basenateri Itegeko Nshinga ribahera ububasha. Icyo nabizeza ni uko ntazabatenguha.”
“Muri uyu mwanya ndagira ngo nshimire abasenateri hamwe na bagenzi banjye bamaze kudushyira muri Biro ya Sena, ni inshingano iremereye tudashobora gusoza buri musenateri ataduteye inkunga ye kandi ku buryo butaziguye.”
Yijeje ko sena izashyira hamwe kandi igatanga ingufu zayo zose iharanira inyuma z’abanyarwanda.
Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.
Mu 1977-1984 yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, mu Ukuboza 1990-1992 aba Perefe wa Gitarama; kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho kuva mu 2001-2003 yari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyirasafari Espérance we yari asanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu Ukwakira 2018, mbere yaho yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri yahawe kuyobora kuva ku wa 05 Ukwakira 2016. Mbere yaho yari umudepite.
Alvera Mukabaramba watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, guhera mu Ukwakira 2011
Yize ibijyanye no kuvura abana, aho afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri First Pavlov State Medical University, mu mujyi wa St.Petersburg mu Burusiya.
Yabaye mu Nteko Ishinga amategeko y’inzibacyuho kuva mu 1999-2003, naho kuva mu mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011 yari umusenateri. Kuva icyo gihe nibwo yinjiye muri Guverinoma. Ni umunyamuryango w’ishyaka PPC akaba ari na we uriyoboye.
Amafoto: Niyonzima Moise