Site icon Rugali – Amakuru

Nta kintu kinsetsa nk’ukuntu abayobozi beguzwa mu Rwanda

Nta kintu kinsetsa nk’ukuntu abayobozi beguzwa abanyarwanda twese tukaba tubizi ko begujwe ariko ukabona mu binyamakuru no mu nzandiko zitandukanye biritwa ko beguye ku mpamvu zabo bwite … muba mubeshya bande ?

U Rwanda nifuza kubona ni urubwiza ukuli leta ko idakwiye kwirirwa iragira abanyarwanda ahubwo bajye bavugisha ukuli ko beguje abayobozi maze batumenyeshe impamvu begujwe ….. ababasimbuye babifateho urugero maze bibatere kubyirinda batazakora ayo makosa nkabo … naho rwose impamvu zabo bwite zikaba ahantu 10 hatandukanye mu minsi itageze no ku cyumweru usibye umuswa n’injiji nibo bashobora kwemera icyo kinyoma ….

Kimwe mu bintu byerekana ko societe yacu irwaye kandi irembye ni ukuntu ibi bintu bizwi neza ko hari amakosa aba bayobozi bakoze bakaba begujwe ariko bakaba bari kudutekinika ngo beguye ku mpamvu zabo maze natwe tukababeshya ko tubyemeye …

Usibye ko n’ubundi tuba tutabatoye ari icyama cyibanoma (nomination) ariko ubundi mayor washyizweho n’abaturage ntakwiye kweguzwa n’umuntu wo muri minisiteri utaratowe … ibi nabyo nifuza ko bihinduka umuturage agahabwa ijambo kandi rikubahirizwa kuburyo ariwe utora umuyobozi we akanaba ariwe umwirukana binyuze mu matora aramutse adakora neza …

Ubu tuvugana uturere 8 mu ntara 3 zitandukanye nyobozi zimaze kwegura kandi n’abandi baracyaza … abanyamakuru bacu baraho baravuga imbuga z’imikino n’imyidagaduro …

Pam Philios

Exit mobile version