Site icon Rugali – Amakuru

Nta kibi nko kugira umukoresha nka Paul Kagame

Mwa bagabo mwe mubyimbe gake kuko ntacyo muricyo abandi batabaye cyangwa batazaba nyuma yanyu. Ubundi umwanya nkuyu wagakwiye kuwushakisha inshuti no gukora ibyungura abanyarwanda apana gukorera gushimisha Shobuja uzwiho kamere yo kudatindana n’abakozi be (Nari ngiye kuvuga ngo inkoramutima ze nibuka ko Kagame nta nshuti agira)

Imyanya murimo yigezemo abandi bagabo ubu tuvugana, bamwe barapfuye, abandi bari ishyanga mu gihe abandi bafungiye mu mago yabo mu kato gakomeye aho badashobora no gukora aka Business k’amafuti, mwe rero nubwo mwaba mwaratangiye umukino nabi mugerageze byibura guhararanira kuzasohoka mu kibuga neza mutijandika mu bwicanyi n’amatiku kuko izina wubaka ukiri kwisi cyangwa se mu kazi rigukurikira kugeza upfuye akenshi ndetse n’ n’umuryango wawe gusa biragoye kwitwara meza ku banyarwanda ufite umukoresha nka Kagame udahangayikishwa n’imibereho myiza y’abaturage ahubwo inyungu ze bwite.

Benito Kayihura

Exit mobile version