Site icon Rugali – Amakuru

Nta gitangaza kumva amagambo ya Valentine Rugwabiza, gusa ikibabaje nuko abivuga nawe yarabyaye akanaheka!

Ikibazo cy’Abanyarwanda icyenda bacumbikiwe n’Urukiko i Arusha cyongeye gushyikirizwa Akanama ka Loni. Perezida w’Urwego rwasigariyeho Inkiko mpuzamahanga Mpanabyaha, Umucamanza Carmel Agius, yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ko hari abantu icyenda barekuwe n’Urukiko rwa Arusha, magingo aya babuze amerekezo kandi batunzwe n’urukiko.

Abo bantu nubwo barekuwe n’urukiko ntabwo bifuje gusubira mu Rwanda ku mpamvu zabo, ndetse babuze ibihugu by’amahanga byabakira ku buryo bagumye mu nyubako z’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania.

Ubwo yari imbere y’aka kanama kuri uyu wa Mbere, Umucamanza Agius yavuze ko abo bantu icyenda bakiri i Arusha, igisubizo cyabo ntabwo kiraboneka.

Yakomeje ati “Nk’uko nabivuze mbere kandi bikagarukwaho mu myanzuro itandukanye y’Akanama gashinzwe Umutekano, Urwego ntabwo rwabasha kwishoboza iki kibazo. Twiringiye ubushake n’ukwiyemeza kwanyu. Buri gihe aba bantu icyenda tubagarukaho, umwe muri bo ari mu rungabangabo kuva mu 2004.”

“Ugutsindwa dusangira mu kutabasha kubona igisubizo gushobora kwangiza icyizere inzego zacu zifitiwe, bikanagabanya imbaraga z’ibyo twagezeho. Nongeye kubasaba ubufasha ngo iki kibazo kirangire.”

Ubwo iki kibazo cyagaragazwaga muri Nyakanga umwaka ushize, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yavuze ko bitumvikana uburyo abantu barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), ariko imyaka ikaba isaga icumi rukibacumbikiye ndetse batunzwe n’amafaranga ava mu misanzu y’ibihugu.

Rugwabiza yavuze ko abantu icyenda barekuwe na ICTR ubu “bibera i Arusha mu mudendezo ku mafaranga y’ibihugu binyamuryango, ibikenewe mu mibereho yabo n’aho kuba bikishyurwa mu ngego y’imari y’urwego (IRMCT).”

Abatarabona ibihugu bibakira harimo Justin Mugenzi wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ubuzima, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta na André Ntagerura wari Minisitiri w’Ubwikorezi.

Amb. Rugwabiza yagize ati “Ibihugu bimwe bigize uyu muryango bigorwa no gukorana n’Ibiro by’Ubushinjacyaha ngo abakekwaho ibyaha ndengakamere bafatwe bashyikirizwe ubutabera, ariko bikabifata nk’ibisanzwe kubona amafaranga ava mu misoro y’abaturage babyo akoreshwa mu kubeshaho neza abafunguwe mu myaka myinshi na nyuma yo kugirwa abere.”

“Hamwe na hamwe ibibatunga n’ibindi bagenerwa byagiye byishyurwa na ICTR nyuma biza kuba Urwego, mu myaka isaga icumi. Uko gukomeza kubyishyura bikozwe n’Urwego ubwabyo ntibyumvikana. U Rwanda rwumva ko bidasobanutse bityo bikwiye guhagarara.”

Mu bindi Umucamanza Carmel Agius yagarutseho, harimo ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 ibikorwa by’uru rwego byadindiye, ku buryo hari imanza nyinshi zitazarangirira igihe.

Mu manza zagizweho ingaruka zirimo urwa Turinabo na bagenzi be baburaniraga Arusha, baregwa ko “ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994.

Umucamanza Agius yakomeje ati “Umucamanza yimuriye mu mpera za Kanama itangira ry’urubanza rwa Turinabo na bagenzi be. Byanatewe n’ibibazo by’ingendo n’izindi mbogamizi zibangamiye urujya n’uruza rw’abantu b’ingenzi bari ku migabane itatu itandukanye, barimo uregwa, umujyanama kimwe n’abatangabuhamya.”

Gusa ngo ibijyanye n’ibikorwa bibanziriza urubanza n’indi myiteguro byaratangiye, kandi byitezwe ko urubanza ruzasomwa muri Werurwe 2021.

 

Casmir Bizimungu yafashwe mu 1999 ahanagurwaho icyaha mu 2011, kugeza ubu ari mu gihirahiro yanze gusubira mu Rwanda

 

Exit mobile version