Site icon Rugali – Amakuru

Nta gitangaza kuko Kagame yavuze ko bazajya babarasa ku manywa y’ihangu! –> Kuri Station ya Police i Kamembe harasiwe umusore arapfa

Rusizi – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, kuri station ya Police ya Kamembe harasiwe umusore witwa Jean Bosco Mahoro w’imyaka 25 ahita ahasiga ubuzima, uyu ngo yari agerageje gucika ubwo bari bavanywe mu bwiherero n’abandi bahafungiye.. Umunyamakuru w’Umuseke i Rusizi avuga ko umurambo w’uyu musore ubu uri ku bitaro bya Gihundwe ahari n’abo mu muryango we benshi bawukurikiye.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yabwiye Umuseke  ati “Ubwo basohoye abafungwa mu gitondo uko bisanzwe bagiye kwisayidiye, we yashatse gutoroka ngira ngo yatinyaga ibyaha yakoze ngira ngo mwabonye uko yagize uriya DASSO, agerageje gutoroka rero uwari ku burinzi ntakindi yari gukora uretse kumurasa.

Ariko navuga nti ku bw’ibyago, navuga ko ari ibyago yitaba Imana, ariko yarashwe yiruka agerageza gutoroka.”

Uyu musore w’impfubyi wabanaga na nyirakuru yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu kubera ikibazo yagiranye n’inzego z’umutekano.


Aha hari abantu benshi ni hafi ya Station ya Police ubwo abo mu muryango w’uwarashwe bari baje gusaba umurambo w’umwana wabo

Mahoro yabanaga na Nyirakuru mu mudugudu wa Mulindi mu kagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe, ngo yari amaze kubaka akazu gato aho iwabo maze ejo ubuyobozi buza kugasenya.

Umwe mubo mu muryango we yabwiye Umuseke uyu musore abonye batangiye kumusenyera yagize umujinya maze azana umupanga atema mu mutwe umwe mu ba DASSO, niko gutabwa muri yombi.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho yarasiwe avuga ko yahawe amakuru ko yarashwe agerageza gucika ubwo ahagana saa kumi n’imwe we n’abo bafunganywe bari bavanywe mu bwiherero.

Yahise ahasiga ubuzima.

CIP Kanamugire avuga ko ubundi iyo umuntu afunze ugomba kubahiriza amategeko y’aho afungiye, kandi aba akwiye kwirinda gutoroka kuko iyo utorotse ukurinze nta kindi aba ashobora gukora uretse kukurasa.

Gusa ashimangira ko urasa aba agamije kuca intege ucika ataba agamije kumwica ariyo mpamvu avuga ko ku bw’ibyago uyu musore yapfuye.

Kuri Station ya Police ya Kamembe

Inzu uyu musore yariho yubaka

Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW/RUSIZI

 

Exit mobile version