Site icon Rugali – Amakuru

Nta gitangaza –> Ibi Cyiza Davidson wa Rushyashya yifuriza umunyemari Rujugiro byaturutse kuri wa MUPAGANI wicaye muri Village Urugwiro!

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja. Amakuru agera kuri Rushyashya.net aravuga ko Rujugiro Ayabatwa Tribert umuherwe w’umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu bihugu bitandukanye, kuri ubu arembye cyane bikomeye aho ari mu bitaro mu gihugu cya Portugal.

Aya makuru avuga ko Rujugiro yatangiye kuremba mu minsi mike ishize aho abaganga baje kumusangamo indwara ya Cancer yatewe nibiyobyabwenge afata birimo n’urumogi. Iyi ndwara ngo ikaba ishobora no kumuviramo Strock kubera umuvuduko ukabije w’amaraso afite, nkuko bitangazwa nabamwe mu muryango we.


Rujugiro Tribert

Rujugiro ni umucuruzi uzwiho amanyanga menshi bikaba bivugwa ko yaba yaragize uruhare murupfu rw’umuherwe Miko Rwayitare muri Afrika y’epfo. Aya makuru avuga ko Rujugiro yaba yaraguririye umuganga wavuraga Miko Rwayitare amuha iritubutse kubera ibibazo bari bafitanye bishingiye k’ubucuruzi. Miko Rwayitare yaguye i Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi kuya 24 Nzeli 2007.


Nyakwigendera Miko Rwayitare

Miko Rwayitare ni we wari nyiri isosiyete y’itumanaho ya Telecell, kandi, akaba yaraciye agahigo ko kuba ariwe mwirabura wa mbere w’umunyafurika wabashije gutunga umurima w’inzabibu, muri Cape Town mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uru ruzabibu rwa Franschoek, ruzwi cyane mu mateka kubera abagiye basimburanywa mu kurutunga, akaba yarabashije kurwegukana rumuhagaze miliyoni 17 z’amarandi (rand) akoreshwa muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga hafi miliyali n’igice y’amanyarwanda.

Uru ruzabibu yaguze n’umuzungu witwa Graham de Villiers, inzabibu zihera zikaba arizo zengwamo divayi izwi cyane ya Mont Rochelle.

Kugira amafaranga ukabura igihugu.

Ntagihe gishize umuhungu wa Rujugiro witwa Patrick Rujugiro yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Bubiligi umurambo we bawuzererana mu kirere mundege babuze aho bawushyingura, kubera ko adashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda kandi n’Impapuro ze z’inzira ( Passport ) ni uz’umuryango we zikaba zarahagaritswe na Leta y’u Rwanda.


Nyakwigendera Patrick Rujugiro

Byabaye ngombwa ko umurambo wa Patrick bawujyana Kampala ngo abe ariho ushyingurwa, biba iby’ubusa kuko Perezida Museveni yahise awirukana ngo bitamuteranya n’igihugu cy’inshuti cy’u Rwanda, bawuvanayo bawujyana muri Afrika y’Epfo. Kuva ubwo kugeza ubu umugore wa Rujugiro nyina wa Patrick yataye ubwenge, bahora bamufungiranye munzu.Bivuze ko nawe ubuzima bwe bugerwa ku mashyi.

Rujugiro wabaye umucuruzi wiyubashye yaje gutakaza agaciro ubwo yatabwaga muri yombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008, i Londres mu Bwongereza, bisabwe n’ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo, yaje kurekurwa by’agateganyo, yiyemeje kuzishyura akayabo ka miliyoni 57 z’ama rand yari yararigishije muri Afrika y’Epfo, akwepa imisoro ku bikorwa by’ubucuruzi yahakoreraga.


Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert

Rujugiro yaje guhunga kuri ubu ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR n’andi mashyaka ya Opozisiyo arwanya Leta y’u Rwanda harimo na RNC ishyaka rya Kayumba Nyamwasa.


Umushinyaguzi, Cyiza Davidson, umunyamakuru wa Kangura Nshya Rushyashya

http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=7745Yes

Exit mobile version