Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo. Kizza Besigye, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza muri iki gihe uzakomeza kuzamba no kugora abantu benshi bitewe n’amateka ibihugu byombi bisangiye.
Ibi uyu mugabo wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu cye birimo no kuba uwari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, yarasimbujwe ku mwanya we.
Besigye umaze gushaka uburyo yayobora Uganda inshuro enye, yabwiye abanyamakuru ko imwe mu mpamvu zatumye Gen Kale Kayihura yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi; ari ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Yakomeje atangaza ko mu busanzwe, Kayihura ari umuntu mwiza, wahuye n’ibyago byo gukorana n’abantu babi. Ati “Nzi Kayihura mbere y’uko aba umusirikare ndetse na mbere y’uko ahinduka igikoresho. Nk’umuntu, Kayihura ni mwiza. Ni umunyabwenge. Ibikorwa bye ntabwo ari iby’ubuswa.”
Impamvu z’ukwirukanwa kwe ngo si ugushaka impinduka muri Polisi ya Uganda ahubwo ngo byaturutse kandi ku mubano we na Perezida Museveni.
‘U Rwanda rwa Kagame ruri ku murongo’
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Besigye yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, avuga ko bitandukanye n’igihugu cye kuko ngo ishyaka riri ku butegetsi ritakoze ibyo ryagombaga gukora.
Yatanze urugero kuri gahunda zirimo nko kuhira, avuga ko Uganda ifite amavomo menshi ariko Museveni ashobora kuhira imyaka akoresheje uducupa.
Ati “U Rwanda rwa Kagame ruteye imbere, ruri ku murongo kurusha hano…hano umuntu amaze igihe kirekire, n’ubushobozi bwinshi. [Mu Rwanda] Hari imisozi, imihanda myiza, uburyo bwo kuhira. Hano ufite imihanda irimo ibinogo hanyuma Museveni azakoresha amacupa mu kuhira.”
Yakomeje avuga ko Museveni afitiye Kagame ishyari bitewe n’uko igihugu cye ari gito kurusha Uganda ariko kikaba gikomeje gutera imbere.
Yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi biturutse ku mutwe wa RNC wagabye ibirindiro muri iki gihugu cy’igituranyi, aho uta muri yombi Abanyarwanda badashyigikiye ibikorwa byawo. Ni ibintu byavuzwe kenshi ko bishyigikiwe n’Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.
Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda batawe muri yombi, barafungwa abandi bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba muri Uganda nk’intasi mu gihe bo bakora ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi.
Abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro bigamije gushyira ibintu mu buryo byaje binakurikira ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, yagiranye na Perezida Kagame bigamije gukemura ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.
Besigye yabwiye abanyamakuru ko ’’umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kugora abantu benshi kuko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bagirana umubano mwiza n’umubi.”
Yawugereranyije n’umucuraguzi, ashaka kwerekana ko Uganda yabaye gashozantambara. Ati “Abacuraguzi bajya mu mbuga y’ababayeho neza bashaka ko babura amahwemo nka bo, ibyo ni bike mu byo mbona mu mubano w’u Rwanda na Uganda.”
Warren Kizza Besigye Kifefe wavuye mu gisirikare cya Uganda afite ipeti rya Colonel, yayoboye ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi, FDC, ndetse aribera umukandida mu matora yo mu 2001,2006,2011 na 2016 hose atsindwa na Museveni.
Yavuze ko muri Uganda, Museveni akoresha amacupa mu kuhira imyaka naho mu Rwanda hakaba hari uburyo bwo kuhira bugezweho
Source: Igihe.com