Site icon Rugali – Amakuru

Nta gishya Paul Kagame yagejeje ku bari mu nama ya G7 – Kwivuga no kwitaka ibyiza ntawe ubimurusha – Maze atanga urugero ku Rwanda mu kubungabunga ibidukikije!!!!!!! Nibarize ikibazo kimwe Kagame, ko ubutaka bw’u Rwanda bwamazwe n’inkwangu, yakoze iki ngo akumire izo nkwangu? Kwifotoza byo nawe ubimurusha!!

Icyo P.Kagame yabwiye G7

G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi

Canada/Quebec – Uyu munsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nama ya 44 y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku isi u Rwanda rwagiyemo nk’umutumirwa. Yabawiye ko isi igifite amahirwe yo guhangana n’ukuzamuka kw’amazi y’inyanja n’ingaruka zabyo no kurengera ibidukikije, anatanga urugero ku Rwanda. Naho abagize G7 ukwabo baganiriye kubyo batumvikanaho mu bucuruzi.

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi 12 b’ibihugu binyuranye byegereye inyanja bari batumiwe ku nsanganyamatsiko yo kubungabunga inyanja hagamijwe gukumira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Kagame yibukije ko ibikorwa bya muntu aribyo bihungabanya ibimukikije, mu ngaruka zabyo hakabamo no kuba bamwe bashakisha ubundi buturo. Avuga ko bityo bisaba ubufatanye bw’isi kuri iki kibazo.

Ati “nta gihugu kitabona ingaruka zabyo. Nta n’igihugu cyahangana n’iki kibazo cyonyine.”

Arakomeza ati “twatinze kugira icyo gukora mu gihe nyacyo, ariko turacyafite igihe n’ubushobozi bwo kugabanya ingaruka no guhagarika ibibi cyane.”

Yatanze urugero ko mu Rwanda aho mu myaka 10 ishize haciwe amashashi ubu bikaba bifite akamaro kanini ku bidukikije. Ibi ngo byatumye abanyarwanda babona agaciro k’ibidukikije no kumva ko bakwiye kubirengera.

Perezida Kagame avuga ko ibi mu Rwanda byagezweho nyuma y’ubukangurambaga ku bibi byo kwangiza ibidukikije n’ingaruka bigira no ku bukungu.

Ati “Iyo abantu bamaze kubyumva, bakumva ko imigirire yabo hari icyo yahindura, nabo bahinduka kimwe mu bisubizo bikomeye kuri iki kibazo.”

Yasobanuye uko umwanzuro wo guca amashashi wumviswe n’abaturage n’abikorera ku giti cyabo, ibi ngo ntibivamo igisubizo gusa ahubwo binavamo guhanga imirimo no guha abantu amafaranga.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ari urugero rw’uburyo bishoboka guhagarika kwangiza ibidukikije bivuye ku mashashi aniga ubutaka, akaroga ibihingwa turya kandi akangiza inyanja.

Yabwiye G7 ko hari amahirwe y’uko inyanja ya Arctic ishobora kongera ikaba urubura, ko inyanja zindi zakongera kuba icyatsi n’inyanja ya Antaractic ikongera kuguma hamwe mbere y’uko isandara igatera akaga uko izamura amazi y’izindi Nyanja.

Ati “ibi bitekerezo uyu munsi byumvikana nk’inkuru za siyansi ariko birashoboka kujya mu ngiro kurusha uko tubitekereza.”

Avuga ko G7 yari iteranye none ubushake bwa Politiki ifi bukwiye kujya mu bikorwa mbere y’uko igihe kirenga bikaba bitagishoboka.

UMUSEKE ku taliki ya 9 Kamena 2018

Kwifotoza kwa Paul Kagame byo ni ibintu bye ntawe ubimurusha!!!!! Muramubona ku mafoto ari hano hasi.

Exit mobile version