Site icon Rugali – Amakuru

Nta gishya byose turabiza! Emmanuel Macron arahabwa raporo ku Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya jenoside

TOPSHOT - French President Emmanuel Macron meets with newly elected Secretary General of the International Organisation of French-speaking countries (OIF), Rwandan Foreign Minister Louise Mushikiwabo on the sidelines of the 17th Francophone countries summit in Yerevan on October 12, 2018. (Photo by ludovic MARIN / AFP)

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu ahabwa raporo y’inzobere zashinzwe kwiga ku ruhare rushinjwa Ubufaransa muri jenoside yo mu Rwanda. Gutangaza iyo raporo bishobora gufasha imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yaranzwe no kutumvikana mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwashinje kenshi Ubufaransa uruhare muri jenoside.

Kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa karindwi 1994 abahezanguni b’Abahutu bishe Abatutsi bari nyamucye n’Abahutu badashyigikiye ubwicanyi. Itsinda ry’Abahutu niryo ryari ku butegetsi icyo gihe.

Ubufaransa bwagize ibanga inyandiko z’ubutegetsi z’icyo gihe. Mu myaka ibiri ishize, Perezida Macron yashyizeho komisiyo y’abantu 15, bahabwa uburenganzira ku bushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo y’iyo komisiyo ishyikirizwa Macron saa kumi n’igice (saa 17:30 ku isaya ya Kigali) ntibizwi neza niba ihita ishyirwa ahagaragara uyu munsi. Mu nyandiko zarebwemo harimo iz’uwahoze ari perezida François Mitterrand, wari ufitanye umubano wa bugufi n’uwari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Jenoside yatangiye henshi mu gihugu nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, tariki 06/04/1994.

Abagize iriya komisiyo ntabwo ari Abanyarwanda – AFP ivuga ko batoranyijwe hagamijwe kutabogama – igizwe n’inzobere kuri Holocaust, ku bwicanyi bwakorewe aba-Armeniya mu ntambara ya mbere y’isi, n’inzobere mu mategeko mpuzamahanga ahana ibyaha.

Iyobowe n’umunyamateka Vincent Duclert.

Ubufaransa mu Rwanda

Tariki 22/06/1994 UN/ONU yemeje iyoherezwa ry’ingabo z’Ubufaransa gutabara mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, mu kiswe ‘Operation Turquoise’.

Ni ubutumwa butavuzweho rumwe: Bivugwa ko hari abahigwaga barokowe n’izo ngabo bashoboraga kwicwa, nyuma izi ngabo zashinjwe gufasha abicaga kwihisha no guhunga.

Imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda yaranzwe n’ibihe bibi birimo guhagarika abahagarariye ibihugu byombi bya hato na hato, no gusenya ikigo ndangamurange cy’Ubufaransa mu Rwanda mu 2014.

Mu 2015, uwari perezida François Hollande yavuze ko ubushyinguranyandiko ku Rwanda bugomba kujya ahabona, ariko hashize imyaka ibiri, nyuma y’uko abashakashatsi basabye kubwigaho, urukiko mu Bufaransa rwategetse ko bukomeza kugirwa ibanga.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version