Site icon Rugali – Amakuru

Nta bumwe nyabwo mu banyarwanda igihe cyose Kabarebe, Kagame na FPR bazakomeza kubiba urwangano

Rubyiruko rwa AERG, bamwe ndabaruta abandi turangana ndetse harimo nabanduta mumyaka yubukure! Muri abanyabwenge rwose ariko nagirango mbasabe ikintu kimwe nimwitandukanye nimvugo za Kabarebe zicamo abanyarwanda ibice!

Nimureke kwiga amasomo gusa ahubwo mwige no gusesengura amagambo mubwirwa n’abayobozi bamwe nabamwe ejo mutazisanga mu mwobo waguyemo urubyiruko rwa MRND na CDR bakirara mubatutsi bagatemagura bitewe n’inyigisho bahabwaga zirimo urwango rwo kwanga abatutsi none ubu urubyiruko rw’abatutsi murahabwa inyigisho zo kwanga abahutu amateka arimo arisubiramo.

Muzage mu magereza murebe bamwe uko babayeho. Ndabasaba mbinginga ngo muze dufatanye nabahagurukiye kurwanya ivangura moko ndetse nikindi cyasubiza abanyarwanda mumateka mabi yaranze igihugu cyacu atugeza kuri genocide.

Igihugu cyacu kiri mu manegeka aho umuyobozi ahagarara mu rubyiruko agatanga ikiganiro ndetse acengeza murubyiruko amatwara y’urwango rudafite aho rushingiye.

Tubyamagane twivuye inyuma ejo hacu heza hatazaba habi cyane kurusha ejo hashije. Turi kwiga kugirango ejo twibesheho ndetse tugire nibyo tumarira imiryango yacu kubayifite kandi nawe utawufite ntuhejwe mu iterambere ryawe bwite .

None ubutegetsi nibugushora mu ntambara urumva ibyo uharanira uzabigeraho? Uzapfa cyangwa ugire ibindi bibazo bijyanye nuko ikizere cyawe cy’ejo hazaza kiyoyotse. Ndabashimiye kuba munyumvise ndetse mufashe umwanzuro wo kwitandukanya nabamwe mubatutsi babahezanguni badashaka ko twubaka igihugu cyacu mu mahoro no mubwumvikane. TUBOHORE ABANA B’IMANA!!! Yari inshuti yanyu ibakunda

Kamanzi Loge!!
Mugire amahoro n’ubworoherane!!!

Exit mobile version