Site icon Rugali – Amakuru

Nta Bongo nta Kagame! Kagame we yumva we azakomeza gutegeka u Rwanda nigihe azaba ari ikuzimu!

Genda Africa waragowe! Dore Ali Bongo wiyemeje kuzagwa ku butegetsi. Ubu yahaye undi ushoboye koko?

Harya ubu ararwana niki? Ubu habuze undi munye Gabon ushoboye kuyobora Gabon? Tekereza aba perezida bazajya babonana nawe.

Wowe uri perezida w’igihugu yakwakira mukaganira ukumva ibyo muvuganye hari ikizavamo?

Twizere ko mucuti we Kagame azamugira inama yo kwigira mu kiruhuko akareka abashoboye bakaba aribo bayobora Gabon ariko turabizi ko atatinyuka kuko nawe nibyo yakoze.

Kandi ntagushidikanya kuri Kagame kuko we yumva we azakomeza gutegeka u Rwanda nigihe azaba ari ikuzimu kubera ibibi byinshi yakoze natabiryoza atakiriho bizaryozwa abo azasiga nabo yakoranye nabo. Irebere Bongo:

https://youtu.be/dCaf2vLEjG8

Exit mobile version