Mbashimiye inyandiko kuli Bwana Tito Rutaremare. Ngirango mbagezeho inkuru Rutaremara yivugiye kuli radio rwanda, hali muli 1995 alikumwe n abanyamakuru babili ( nibagiwe izina).
Yamubajije uko abona fpr izabana n abanyarwanda bali mu Rwanda. Yarashubije ngo ” ntibishoboka” ngo kuko bigishijwe ingengabiteketezo ya genocide. Ngo cyeretse yenda abana babo ” batariga history” arabaza ngo harya batangira kuyiga ryali ?
Umunyamakuru aramubwira ati ni mumwaka wa gatatu . Tito arihanukira ngo ” aho ! ” ngo yenda abo bana babo nibo tuzarera tukazabana. Ibyo yabivuze byitwa ko haliho gouvernement y ubumwe !
Rero Rutaremara ni iki mana cya fpr, amateka azashyira yerekane ko ali we usunika ikimashini cyilimye u Rwanda.
Umukunzi wa Rugali
Nshuti.