Site icon Rugali – Amakuru

Nsengimana Theoneste, Umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu TV yagizwe umwere

Rwanda: abanyamakuru 6 harimo na Nsengimana Theoneste bamaze gutabwa muri yombi muri ibi bihe bya COVID-19.

Amakuru atugeraho dukomeje gutohoza neza nuko umunyamakuru wa #UmubavuTV #ThéonesteNsengimana amaze gufungurwa nyuma yo gufungwa arengana hafi ukwezi kurenga.

Icyemezo cyo kumufungura kimaze gutangarizwa mu rukiko rwa Kagarama muri Kicukiro kandi tukaba twishimira ko arekuwe by’agateganyo ariko hari abandi banyamakuru benshi nka Cyuma Hassan Dieudonne bagifunzwe nabo bagobye kurekurwa. Ikindi kandi tuzemera ko yarekuwe neza umunsi bazamureka agakomeza imirimo ye yo ku Umubavu TV.

Exit mobile version