Site icon Rugali – Amakuru

NOVENI YO KWIYAMBAZA INTUMWA Y’IMANA KIZITO MIHIGO NO GUSABA KO YANDIKWA MU GITABO CY’ABATAGATIFU.

INZIRA Y'UMUSARABA YA KIZITO MIHIGO - Kuva ku igisobanuro cy'urupfu kugeza k'urupfu' IGICE CYA 1

Bavandimwe,
Nk’uko ari inshingano y’ibanze y’ “Umuryango Remezo Mpuzamahanga wa Kizito MIHIGO”, turabararikira kwitabira Noveni yambere yo kumwiragiza no gusaba ko Umubyeyi wacu Kiliziya Gatolika yamwandika mu gitabo cy’abatagatifu, kugira ngo isi yose imufateho urugero.

Isengesho rya Noveni twifatanyije na Kizizo Mihigo rizatwongerera ukwemera, ukwizera n’urukundo bityo tuzaronke ingufu za Roho zidushoboza “gutsinda irondakoko n’ivangura”mu bantu nk’uko na we yabiduhayemo urugero ruhanitse.

UKO NOVENI IZAKORWA

1.Iyi Noveni tuzayitangira ejo taliki ya 3/4/2020.

  1. Tuzayisoza mu ijoro rya Pasika.

3.Tuzajya tuyitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ku isaha y i Roma . Ariko abadashoboye iyo saha bakwishyiriraho indi ibanogeye.

  1. Buri munsi tuzajya dushyira ku rubuga rwa Fcbk na Whatsup amasomo n’indirimbo biteganyijwe.

5.Abazabona ibitangaza bihoza imitima y’Inkoramutima za Kizito Mihigo, bazibuke kubimenyesha ubuyobozi bw’uyu Muryango Remezo Mpuzamahanga mu rwego rwo kuzabisangiza abandi kugira ngo nabo bibongerere imbaraga.

Tubifurije Noveni nziza. Kizito Mihigo Mutagatifu wacu uzabane natwe kandi udusabire 🙏🙏🙏

NGIYI NOVENI:

UMUNSI WA MBERE (Le 03/04/2020)

I. AMASENGESHO Y’INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ave Maria ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. ICYIFUZO: Turasaba kongererwa UKWEMERA.

III. ISOMO: Intangiriro 3,1-24

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM :
Kibeho Umurwa w’Umwamikazi…

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda):

“Mana Data Nyirubuntu budashira….”

VI. UMUKORO: Gushaka amakuru y’ibyerekeye amabonekerwa yabereye i Kibeho.

UMUNSI WA 2 (Le 04/04/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ndakuramutsa Mariya ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba kongererwa UKWIZERA.

III. ISOMO: ntangiriro 12,1-5

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM:

Aho Kuguhomba yaguhombya

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda):

“Mana Data Nyirubuntu budashira….”

VI. UMUKORO: Kumenya amavu n’amavuko ya Kizito MIHIGO

UMUNSI WA 3 (Le 5/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ndakuramutsa Mariya ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba kongererwa URUKUNDO ruzira imipaka

III. ISOMO: Iyimukamisiri: 17, 1-7

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Tugire umutima wa kimuntu

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Kwiga Ishapule y’Ububabare 7 bwa Bikiramariya

UMUNSI WA 4 (Le 06/04/2020)

I. AMASENGESHO Y’INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ndakuramutsa Mariya ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba abategetsi bukunda Imana n’ abaturage.

III. ISOMO: Igitabo cyambere cya Samweli 16,1-13

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Iteme .

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Gusura umuntu ufite agahinda no kumutega amatwi ntavangamo iby’agahinda kanjye.

UMUNSI WA 5 (Le 7/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ndakuramutsa Mariya ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO:Turasaba impano yo kudatinya urupfu

III. ISOMO: Ivanjili ya Yohani 11, 1-45

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Igisobanuro cy’urupfu

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Guha impano umupfakazi/imfubyi

UMUNSI WA 6 (Le 8/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. AVE Maria ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba ingabire yo guca bugufi no kwiyoroshya

III. ISOMO: Abanyafilipi: 2,6-11

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Nubwo ikibi gifite imbaraga….

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Gufata mu mutwe “Isengesho rya Kizito Mihigo”

UMUNSI WA 7 (Le 9/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

  1. Ku izina…
  2. Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
  3. Ndakuramutsa Mariya ×3
  4. Dawe uri mu ijuru …
  5. Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba ingabire yo gukunda Ukaristiya.

III. III.ISOMO: Abanyakorenti: 11, 23-34

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Inuma

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Guha impano Umusaserdoti wihitiyemo.

UMUNSI WA 8 (Le 10/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

1 Ku izina…
2 Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
3 Ndakuramutsa Mariya ×3
4 Dawe uri mu ijuru …
5 Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasabira Roho zo mu purgatori.

III. ISOMO: Igitabo cyambere cya Samweli- 16,1-13.

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: Muryango wanjye nagutwaye iki….

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Kugerageza gusobanukirwa imiterere n’imikorere y’Umuryango Remezo Mpuzamahanga wa Kizito MIHIGO no kuwusabira ingabire yo kudatezuka.

UMUNSI WA 9 (Le 11/4/2020)

I. AMASENGESHO Y’ INTANGIRIRO:

1 Ku izina…
2 Ngwino Roho Mutagatifu (kuyiririmba)
3 Ndakuramutsa Mariya ×3
4 Dawe uri mu ijuru …
5 Hubahwe …

II. CYIFUZO: Turasaba ingabire yo kwiyumvamo IBYISHIMO by’abijuru.

III. ISOMO: Ivanjiri ya Matayo:28,1-10.

IV. INDIRIMBO yahimbwe na KM: UMUZUKAMBERE

V. OREMUS: (Isengesho rya Kizito, ririya tuvuga buri munsi saa cyenda): Mana Data Nyirubuntu budashira….

VI. UMUKORO: Guhimbaza Pasika mu byishimo, no gusangira n’abo tubana (n’abakozi ntituzabibagirwe).

N.B: Iyi noveni yateguwe n’ubuyobozi bw’Umuryangoremezo mpuzamahanga wa Kizito Mihigo.

Padiri Nahimana Thomas

Exit mobile version