Abaturage b’uRwanda ibibazo bakabaye bakemurirwa n’inzego babeshywa ko zabegerejwe dore bahindutse nk’abasazi ni ukwirirwa banyuranamo igihugu cyose ngo bashaka aho perezida yagiye ngo abakemurire ibibazo by’uruhuri bafite?
Nonese koko Perezida azaba mudugudu,gitifu ,mayor…?Nonese izi nzego niba ari baringa zavuyeho noneho bikamenyerwa ko ugize ikibazo wese agomba gutegereza aho perezida azazira? Ubundi se ubu ibi Perezida we iyo abibona aho agenda hose we ntacyo bimubwira kucyo akwiriye gukora cg nibwo buryo wenda yahisemo butuma berekana ko ariwe wenyine ukunda abaturage bityo bimufashe gukomeza kwerekana ko ntawundi muyobozi uri mu gihugu usibye we?
Njyewe ntabababeshye ibi bintu nabyo mbona byo kwicisha abaturage ibibazo akangali nyamara abakabikemuye buzuye igihugu cyose nyamara bakabirebera gusa nabyo mbona ari irindi tekinika!
Boniface Twagirimana