Hari ibyo abaturage babona bakicecekera, ariko ntibivuze ko ntacyo babitekerezaho.
Hashize igihe abantu bibaza uburyo Ministre w’intebe Ngirente asinya ibyemezo byakagombye gusinywa na perezida wa Repubulika kandi bakavuga ko perezida ariwe wari uyoboye inama.
Noneho ubu hagezweho ko Ministre w’intebe Ngirente ayobora inama akanasinya ibyemezo bivuyemo muriyo nama. Kuki Leta ya Kigali idasobanurira abanyarwanda impanvu ibintu bimeze gutyo? Leta ya FPRP-Kagame yashyize abantu mu gihirahiro.
Birababaje kubona ubuyobozi bujijisha abaturage aho bwagakoreye mu mumcyo bugashyira imbere ikinyoma n’itekinika. Ariko umenya itekinika ryarabakamanye dutege amaso ikizakurikira!!!