Umuhanda Karongi –Ruhango ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake, cyane cyane abatega imodoka mu duce dutuwe twa Buhanda (Ruhango) na Birambo na Kirinda muri Karongi. Mu gihe cy’imvura imodoka zihahurira n’akaga kuko uyu muhanda ari mubi. Ibibazo iza ONTRACOM zahagiriraga iza RITCO nazo ubu ziri guhura nabyo. RTDA ivuga ko ikora ibyihutirwa ngo ukomeze kuba nyabagendwa.
Uyu ni umwe mu mihanda minini ihuza Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba hamwe n’uruterere twa Ruhango, Nyanza na Karongi, ni umuhanda ukoreshwa cyane.
Urenze centre ya Buhanda mu murenge wa Kabagari (Ruhango) uyu muhanda warangiritse cyane gukomeza ujya i Kirinda mu murenge wa Murambi na Birambo mu murenge wa Gashari (Karongi ) muri ibi bihe by’imvura inzira iragoye. Ku bagenzi bava i Kigali bavuga urugendo rwabaye rurerure nk’iy’imukamisiri.
Umwaka ushize nk’iki gihe Umuseke wanditse kuri uyu muhanda ubuyobozi buvuga ko ikibazo cyawo kiburenze, cyane cyane ku kiraro cya Nyabarongo, cyashyikirijwe RTDA.
Leonard Twagirumukiza ushinzwe ibikorwa byo gusana mu kigo RTDA yabwiye Umuseke ko uyu muhanda koko hari ibice wagiye wangirikamo ariko ubu bari gusana ahantu hatanu (sections) hangiritse kugira ngo nibura imigenderanire ikomeze.
Ati “Uwo muhanda warasuwe, ubonekamo ‘sections’ eshanu zari zarangiritse cyane ubu nizo ziri gusanwa, hari nk’igice cyegera Nyabarongo hazaga imyuzure cyane hakarengerwa ubu harakozwe twifashishije abashinwa, hari n’ibindi bice aho umugezi waryaga umuhanda ubu naho hari gukorwa.
Kuko tuba dufite budget nto kandi uwo muhanda akenshi ukaba warasabwe kuba kaburimbo, kuko muri maintenance tutarebana n’ibya kaburimbo, nkeka ikiri gutegurwa ari ugukoresha inyigo y’umuhanda ukaba kaburimbo ubundi kuri maintenance ari nayo mpagarariye tuzakomeza tugenda dusana ahangiritse kugira ngo imigenderanire ikomeze, ni muri urwo rwego twasannye sections eshanu zari zapfuye.”
Nubwo hari ibice byakozwe ariko n’ubu iyo imvura iguye bari mu nzira hari aho bagera urugendo rugahagarara, hakaba n’aho bagera bakasanga insoresore zikodesha imbaho ku mafaranga batambikira imodoka mu nzira kugira ngo itambuke.
Tharcisse Ntibizerwa ukunda gukoresha cyane uyu muhanda ava mu Birambo ajya i Kigali we avuga ko babona ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka uyu muhanda ugakorwa mu buryo burambye.