Amavubi yasoje imikino yo gushaka itike ya CAN 2019 afite amanota abiri kuri 18 mu mikino itandatu yo mu itsinda H yari aherereyemo, imyaka iba 15 abanyarwanda bategereje kongera kubona ikipe yabo mu gikombe cya Afurika. Ese habura iki?
“Nubwo itsinda twarimo ryari rikomeye cyane ariko twakuyemo amasomo menshi kandi meza, twabonye urwego abakinnyi bacu bariho, dufite abakinnyi beza ariko bakeneye kugira ngo tubahe ibyo bifuza, ni amarushanwa ahoraho kugira ngo ikipe ikomeza gukomera kandi iri hamwe.”
Ayo ni amagambo y’umutoza Mashami Vincent, umunsi umwe mbere yo kunyagirwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-0 kuwa Gatandatu, hasozwa urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu gihugu cya Misiri.
Mashami yaba avuga ukuri?
Ubwo Amavubi yatangiriraga urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2019 i Bangui muri Centrafrique tariki ya 11 Kamena 2019, yari amaze amezi 8 yose nta mukino n’umwe mpuzamahanga w’irushanwa cyangwa wa gicuti akina nyuma yo kunganyiriza na Ghana iwayo tariki ya gatatu Nzeri 2016.
Igitego cya Sugira cyari guhesha u Rwanda inota rimwe muri uyu mukino wo mu itsinda H, ntabwo cyari gihagije kuko nyuma y’amasegonda make mu minota y’inyongera u Rwanda rwatsinzwe igitego cya kabiri, rutakaza umukino wa mbere ku bitego 2-1.
Amavubi yongeye guhura nyuma y’iminsi isaga 429 (umwaka umwe n’amezi asaga abiri), yakirira Côte d’Ivoire kuri Stade ya Kigali. Uretse ikosa ryakozwe n’umunyezamu Kwizera Olivier, rigahesha abashyitsi igitego cya mbere n’icya kabiri cyabonetse ku guhagarara nabi kwa ba myugariro, ntawakwirengagiza imipira ibiri irimo uwa Djihad Bizimana n’uwa Kagere Meddie yagaruwe n’izamu mbere y’uko uyu rutahizamu wa Simba SC atsinda impozamarira.
Amanota 0/6 hari icyo yari kuba abwiye umuntu wari uzi icyo aharanira. Nyuma y’ukwezi kumwe, Amavubi yagiye muri Guinea, atsindwa ibitego 2-0, inota rya mbere aribonera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe cyakurikiyeho, ni nyuma yo kunganya 1-1, abifashijwemo na Tuyisenge Jacques.
Mu Ugushyingo 2018, Amavubi yakiriye Centrafrique i Huye, anganya na yo ibitego 2-2 mu gihe nyuma y’amezi ane, yatsinzwe na Côte d’Ivoire ibitego 3-0. Urugendo rwayo rushyirwaho akadomo.
Mashami yakomeje avuga ko amasomo yo bayakuyemo, ikipe ikwiye gushakirwa imikino ya gicuti kugira ngo irusheho kumenyerana, aho kujya ihora itungurwa n’amarushanwa
Ati“ Amasomo dukuyemo ni uko amarushanwa atakongera kudutungura, azajye agera na twe twamaze kwitegura tuvuga ngo ntabwo tugiye kwitabira gusa, ntabwo tugiye kwitegurira mu irushanwa, ahubwo tugiye gushaka amanota n’itike. Abakinnyi batweretse ko ikipe ihari, ko bakeneye imikino ya gicuti.”
Urwego rw’abakinnyi b’Amavubi narwo ruracyemangwa
Uretse kubura imikino ya gicuti bituma abakinnyi batamenyerana, n’urwego rw’abakinnyi b’abanyarwanda rurashidikanywa dore ko muri iyi mikino itandatu Amavubi yakinnye, byasabye umutoza Mashami Vincent n’abo bafatanyije guhindura abakinnyi babanzamo inshuro zisaga 11 zose. Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, ni we mukinnyi wabashije gukina imikino yose y’u Rwanda.
Abakinnyi b’Amavubi babanjemo n’imikino bakinnye
Ndayishimiye Eric Bakame (1), Nirisarike Salomon (4) , Bayisenge Emery (1), Manzi Thierry (4) , Rusheshangoga Michel (1), Mugiraneza Jean Baptiste Migi (3), Bizimana Djihad (6), Imanishimwe Emmanuel (4), Niyonzima Haruna (2), Tuyisenge Jacques (5), Ernest Sugira (1), Kimenyi Yves (4), Kwizera Olivier (1), Rwatubyaye Abdul (5), Omborenga Fitina (5), Rutanga Eric (2), Hakizimana Muhadjiri (4), Mukunzi Yannick (1), Niyonzima Ally (2), Manishimwe Djabel (1), Kagere Meddie (5), Buteera Andrew (1), Muhire Kevin (1), Iranzi Jean Claude (1).
Igitutu ku batoza b’ikipe y’igihugu?
Ubwo u Rwanda rwatangiraga uru rugendo rugana muri CAN 2019 rwari kumwe n’umutoza Antoine Hey watoje umukino umwe, indi yose itozwa na Mashami Vincent wungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Higiro Thomas.
Aba batoza bashinjwa kugendera ku gitutu cy’amarangamutima y’abanyarwanda cyangwa icyo bashyirwaho n’itangazamakuru mu guhamagara ikipe y’igihugu aho mu byemezo bitumvikanyweho harimo amazina y’abakinnyi nka kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzimana na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’. Aba biyongeraho n’abandi barimo umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Mvuyekure Emery wahamagawe mu Amavubi nyuma y’imyaka isaga ine.
‘Affaire Birori’ yaba yarashyize akadomo ku bihe byiza mu Amavubi?
Hari icyizere ko Amavubi agiye gusubira muri CAN nyuma y’imyaka 11, ariko ikibazo cyabayeho ubwo u Rwanda rwakurwaga mu marushwa kubera gukinisha Daddy Birori wari ufite ibyangombwa bibiri bitandukanye, bihita birangiriraho.
Amakosa yabaye hakinishwa uyu mukinnyi mu 2014 birasa n’aho ingaruka zayo zikigira uruhare muri ruhago y’u Rwanda n’uyu munsi dore ko nka Kagere Meddie byasabye imyaka itanu yose adahamagarwa kugeza ubwo ahawe ubwenegihugu mu mwaka ushize mbere y’umukino wa Côte d’Ivoire.
Urwego rwo guhangana muri shampiyona y’u Rwanda ruri hasi
Mu gihe byibuze 50% by’abakinnyi babanza mu kibuga bakina muri shampiyona y’imbere mu gihugu, usanga abenshi baba bizeye imyanya ihoraho mu makipe yabo no mu ikipe y’igihugu nubwo baba barasubiye inyuma.
Kubura abakinnyi b’abanyamahanga bakora ikinyuranyo bigiraho, biri mu bitera abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kudahozaho muri aka kazi. Ikindi, ni uburyo icyiciro cya kabiri cyakabaye gisunika icya mbere, cyashyizwemo abana bakiri bato na bo batabona umwanya mu cyiciro cya mbere.
U Rwanda rubura gutegura abakinnyi n’amarushanwa
Uburyo u Rwanda rwabonyemo itike 2004 byari bishimishije ariko ntawakwirengagiza ko ari ikipe yabyinaga ivamo dore ko nyuma y’aho nta bakinnyi b’abasimbura bari ku rwego nk’urwabo bigeze babaho.
Umushinga mwiza wari wahereye mu ishuri rya FERWAFA ryavuyemo abakinnyi bakinnye Igikombe cy’Isi cya 2011, nta kinini wafashije ikipe y’igihugu nkuru kuko mu bagiye muri Mexique, kuri ubu abakina mu makipe makuru ari mbarwa.
Kuba u Rwanda ari cyo gihugu kitabashije kubona itike ya CAN 2019 mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, biterwa n’uko usanga ari rwo rwasigaye inyuma mu gutegura abakinnyi bahereye mu bakiri bato, hakiyongeraho no kubashyiriraho amarushanwa.
Kubura amakipe y’igihugu mu bakiri bato (U-17, U-20 na U-23) no kuyakurikirana, agashakirwa imikino, biri mu bikomeje gutuma abanyarwanda bategereje kongera gusubira mu gikombe cya Afurika nk’abategereje umukiza!.
Amafoto: Ntare Julius