Site icon Rugali – Amakuru

None se ko Kagame yirirwa yirira umunyenga mu mafaranga yagobye kubaka izi NZIBUTSO! –> Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi barinubira uko rufashwe

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi barinubira uko rufashwe. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Kirehe bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi baravuga ko batishimiye uko uru rwibutso rwubatse ngo kuko rudahesha agaciro ababo bashyinguyemo.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kirehe kuri uyu wa mbere, abacitse ku icumu muri uyu murenge n’indi iwukikije by’umwihariko abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bagaragaje kutishimira uko uru rwibutso rufashwe.

Mukandengo Claudine uhagarariye abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso yavuze ko uru rwibutso rudahesha agaciro abab, asaba akarere kurwubaka ngo byaba na ngombwa nabo bakabaka inkunga.

Yagize ati “Twabasabaga ko uru rwibutso rw’akarere ka Kirehe dufatanyije narwo rwakubakwa rukagira agaciro , tukajya tuza kwibuka dusanga abacu bameze neza kuko uku rumeze biratubabaza.”


Mukandengo Claudine asaba ko ababo bashyinguye Nyakarambi bahabwa agaciro

Ruzagiriza Edourd uhagarariye IBUKA mu muerenge wa Kirehe na we yunze murya Claudine, avuga ko hashize igihe basaba ko uru rwibutso rwubakwa neza imibiri igashyingurwa mu buryo bumeze neza ariko ngo ntibikorwa.

Muri uyu muhango na we yongeye gusaba ko uru rwibutso rwatunganywa abahashyinguye bagahabwa agaciro cyane ko rwanamaze kuba urwibutso rw’akarere.

Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko uru rwibutso rugiye kwitabwaho.

Ati “Abafite ababo rero bashyinguye muri uru rwibutso rwa Nyakarambi nagirango mbizeze ko uru rwubutso ruzatunganywa kandi rukagera ku rwego buri wese arugeramo akarwinjiramo akamenya y’uko amateka y’abacu barushyinguyemo abungabunzwe.”

Gerardine avuga ko bagiye batekereza kenshi kuruvugurura ariko bagahura n’imbogamizi nyinshi zirimo no kwikanga ko umuhanda uzarugonga bari kuwongera gusa ariko akabizeza ko noneho bagiye kurwitaho nk’urwibutso rwamaze kugirwa urw’akarere.

Berthe Mujawamariya, Umudepite wanarokokeye aha yasabye akarere ko mu ngengo y’imari iri gutegurwa bashyiramo n’amafaranga yo kuvugurura uru rwibutso .

Ati “Ibi bintu byagiye bivugwa uko ubuyobozi bw’akarere bwagiye buhindagurika aha, rero nyakubahwa visi meya nimwe muhagarariye ubuyobozi turabasaba turabiginze nako kuko namwe muzaba mwikoreye. Kandi ingego y’imari iri gutegurwa nimutubwire y’uko mu ngengo y’imari muri gutegura n’amafaranga y’uru rwibutso? Rwose ibintu byo kuvuga ngo tuza.. ntabwo jye mbyemera ndabasaba y’uko muri iyo ngengo y’imari mushyiramo imbanzirizamushinga y’uru rwibutso.”

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri igera kuri 9867 . Rwubatse ku marembo y’u Rwanda ku bava mu gihugu cya Tanzaniya kuko ruri ku muhanda uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza


Depite Mujawamaliya ashyira indabo ku rwibutso rwa Nyakarambi no mu Kagera nako karoshywemo Abatutsi benshi.

Urwibutso rwa Nyakarambi abafite ababo bahashyinguye bavuga ko rudahesha agaciro ababo.

Makuruki.rw

Exit mobile version