Site icon Rugali – Amakuru

None se ko Kagame yirirwa ayaryamo umunyenga! -> Leta iri mu ihurizo ryo kwishyura ba rwiyemezamirimo miliyari 11 Frw.

Leta iri mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero. Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifitiye umwenda wa miliyari 11 Frw ba rwiyemezamirimo bakwirakwije inyongeramusaruro hirya no hino mu gihugu ariko abayihawe bakabura ngo bayishyure.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Eudouard Ngirente, kuri uyu wa 7 Mutarama ubwo yari mu ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Bugesera.

Dr. Ngirente yabivuze nyuma yo kugaragarizwa zimwe mu mbogamizi zituma Uturere tutesa imihigo uko bikwiye, aho nko mu buhinzi havuzwemo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo bakwirakwiza mu bahinzi imbuto n’ifumbire, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Dr. Ngirente yavuze ko ikibazo cy’ifumbire gikomeye aho usanga Uturere dufitiye ba rwiyemezamirimo ibirarane by’ifumbire batishyuwe kandi dukeneye gukomeza gukorana nabo.

Ati “Nk’ubu iyo tuvuze ibibazo by’amafumbire, ngira ngo muzi neza ko turi kurwana no gukemura ikibazo cy’amafumbire yabuze mbere, aho Leta yahombye miliyari 11 Frw.”

Muri rusange hari ifumbire ya miliyari 30 Frw yakoreshejwe nabi ariko nibura ifite agaciro ka miliyari 19 Frw niyo ifitiwe uburyo bwo kuzayishyuza naho iya miliyari 11 Frw habuze abayihawe.

Ati “Wabaza mu Turere uyu munsi, abayobozi bamwe bakakubwira ngo ‘ntabwo nari mpari icyo gihe’ ariko wababaza uti ‘ese uwazitanze, ziza mu Karere hari urutonde mwanditse amazina y’abazihawe n’umuturage wahawe ifumbire, akabura.”

Dr. Ngirente yavuze ko icyo ari igihombo Leta yagize mu gihe gishize ariko itifuza kongera kugira bitewe n’imikorere idahwitse nk’iyo.

Ati “Turarwana n’ibibazo bibiri. Hari ukwishyura uwatanze ifumbire kugira ngo akomeze ubucuruzi kuko turamukeneye ariko hari no kugira ngo ifumbire igere aho igomba kugera ngo tugire umusaruro udufasha gukemura ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa.”

Yasobanuye ko ubu Leta iri gushakisha amafaranga yo kwishyura abatanze ifumbire batarishyurwa ariko na none igomba kuba yizeye ko nta kibazo cy’umusaruro muke izagira gitewe no kudafumbira.

Yakomeje asaba abitabiriye ihuriro kugaragaza ibibazo uko biri batabiciye inyuma kugira ngo bifatirwe ingamba zo kubikemura mu buryo burambye.

Exit mobile version