Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA VC) yabuze ubushobozi bwo kwitabira imikino Nyafurika. Rwanda Revenue Authority Volleyball Club (RRA VC) mu bagore yari imaze iminsi yitegura guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona iwayo, yabuze ubushobozi bwo kuryitabira.
Ni mu gihe haburaga iminsi ine gusa ngo iyi kipe ifate rutemikirere yerekeza muri Tuniziya ahazabera iri rushanwa rya Afurika, ariko ku mugoroba wo ku wa Kane ni bwo ubuyobozi bw’ikipe bwabwiye abatoza ndetse n’abakinnyi ko bisa naho bitagishobotse ko bitabira iri rushanwa kuko amafaranga agomba gukoreshwa yabuze.
Sebagenzi Java umuyobozi wa RRA VC mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yavuze ko kugeza uyu munsi ubushobozi bwo kwitabira iri rushanwa butaraboneka.
Umuyobozi w’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu y’Imisoro n’Amahoro (RRA) ya Volleyball yagize, ati “mu by’ukuri hari amafaranga MINISPOC itanga y’amatike y’indege, ariko ntabwo wabona itike gusa ngo ubone kwitabira irushanwa kuko haba hari ibindi bikenewe”.
Ikiganiro Umuyobozi wa RRA Volleyball Club yagiranye na izubarirashe.rw
I R: RRA VC yabuze iki kugira ngo yitabire imikino Nyafurika?
Sebagenzi: Kwitabira irushanwa haba hakenewe ibintu byinshi cyane ko ikipe iba igizwe n’abantu hafi 18 ndetse kubona amatike gusa ntibiba bihagije kuko harimo kwishyura hoteli ibyo gutunga ikipe ndetse no kubona amafaranga yo kwishyura kugira ngo wemererwe kwitabira irushanwa ibyo byose ntabyo turabona kugeza uyu munsi.
I R:Hari icyizere ko iminsi isigaye ubwo bushobozi buzaboneka?
Sebagenzi: Ngira ngo kugeza uyu munsi ntabwo navuga ko ubu bushobozi buri buboneke, ariko wenda ejo cyangwa ejo bundi bushobora kuboneka haramutse haje abaterankunga nubwo tutahaguruka tariki eshatu tukaba twagenda kuri 4 Mata 2017 ntabwo twaba twakererewe cyane.
Ubusanzwe Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika mu bagabo n’abagore agenerwa miliyoni 10.
RRA Volleyball Club ni yo yitabiriye iri rushanwa rya Afurika mu bagore (Women’s African Club Championship) mu mwaka ushize muri Tunisia isezererwa muri ½ nyuma yo gutsindwa na Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.
Kubura ubushobozi ku makipe yitabira amarushanwa y’Afurika ku makipe ya Volleyball si ubwa mbere mu Rwanda, kuko mu mwaka wa 2016, ikipe ya UNIK yahoze ari INATEK yabonye itike yo kwerekeza mu Misiri nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2015 ariko iza kubura ubushobozi bwo kuryitabira.
Uyu mwaka ikipe ya UNIK yabashije kwitabira iri rushanwa ryabereye muri Tuniziya iza ku mwanya wa 11 mu makipe 17 yitabiriye.
Source: Izuba Rirashe