Site icon Rugali – Amakuru

None niki kitubwira ko ibyo Kizza Besigye avuga ari ukuri?

Kizza Besigye yahakanye amakuru yavuzwe na Uganda ko yahuriye na Perezida Kagame muri Amerika. Mu kiganiro kirambuye umunyapolitiki Kizza Besigye yagiranye n’ikinyamakuru The East African,yavuze ko amakuru yavuzwe n’ikinyamakuru The New Vision cya Leta ko yahuriye muri USA na Perezida Paul Kagame ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse bitazigera bibaho.

Ku wa 28 Nzeri ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Besigye na Kagame bahuriye muri USA.”

Kizza Besigye umaze imyaka myinshi anenga politiki ya Museveni,yavuze ko aya makuru yatangajwe na The New Vision ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ngo ibi biganiro ntibizigera bibaho.

Yagize ati “Ntabwo nigeze mpura na Perezida Kagame, ndetse nta na gahunda yo guhura nawe. Ubwo mperuka mu Rwanda ni igihe Gen Fred Rwigema yari agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu 1995.”

Kizza Besigye yavuze ko ibi binyoma byanditswe na The New Vision byari bigamije kuyobya uburari no gushaka kwirengagiza ibyo Uganda ishinjwa byo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Besigye yemeje ko hari intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda anemeza ko Museveni kuva kera yabonaga ishyaka rya FPR nk’inzira yamufasha kwagura ubutegetsi.

Exit mobile version