Yesu ntiyapfuye… Barababeshya kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga – Mpyisi. Ibi Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 95 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Twamubajije uko yumva ibimaze iminsi bivugwa bijyanye n’uko hari abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana basaba ko nabo bajya bahabwa ku maturo nk’uko abapasiteri bafatanya kubwiriza ubutumwa bayabona, maze asubiza agaragaza ko n’abo bapasiteri nta kizima bigisha ahubwo babeshya abantu bakabihera amafaranga.
Pasiteri Mpyisi ati: “Abapasiteri bahembwa se bo babwiriza ijambo ry’Imana? Uzaze nkwigishe nkwereke ukuntu bababeshya. Barababeshya namwe kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga bakirira, mwese mukazajya mu muriro.”
Pasiteri Ezra Mpyisi uvuga ko na we yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu, avuga ko abapasiteri azi bose babeshya, kuko bigisha Bibiliya uko itari kandi iby’imigani bakabyigisha nk’imigani aho gusobanurira abantu.
Pasiteri Ezra Mpyisi ati: “Bose barabeshya, ntawe ndabona uvugisha ukuri. Nanjye namaze imyaka 60 ndi pasitoro mbeshya, nyuma nsanga narabeshyaga… Abazi ko batabeshya ibyo barabizi ibyo ni ibyabo niba batabeshya, bizwi n’Imana nanjye nzi ibyanjye. Ariko abo nzi bo, barabeshya bose. Uzi icyo mbihamisha se sha? Si ubuhanga bwanjye, ntabwo bavuga nk’uko Bibiliya ivuga. Ibyavuzwe mu mu migani babivuga mu migani, ibyavuzwe mu marenga bakabivuga mu marenga, ntibasobanure, namwe mugahora muri ibyongibyo. ”
Pasiteri Ezra Mpyisi kandi, ashimangira ko mu byo abapasiteri b’ubu babeshya abantu bakigisha imigani nk’imigani cyangwa amarenga bakayatanga batabanje gusobanura, harimo n’ibyo kuvuga ko Yesu yapfuye. Ezra Mpyisi we ntabyemera, avuga ko Imana idashobora gupfa. Aha yagize ati: “Ngo nk’uko Mose yamanitse inzoka. Siko Bibiliya ivuga? Hari inzoka Mose yigeze amanika ko yabwiwe ngo genda ukore igishushanyo cy’inzoka mu miringa, abandi ngo yamanitse inzoka. Urwo ni urugero nguhaye n’ibindi ni uko… Ni aho mbatsindira… Ngo Yesu yarapfuye… Imana irapfa sha? Apfuye se yankiza urupfu ate? Ko yari umwana w’Imana akaba n’umwana w’umuntu, byapfuye byombi?”
Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko ubu akomeje gahunda yatangiye yo gutegura inyigisho zizasigara zibwiriza abantu nyuma y’urupfu rwe, kugirango agerageze arebe ko byibuze hari abantu bacye yagezaho ubutumwa bw’ukuri busimbura ubwo yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu.
https://ukwezi.com/mu-rwanda/Iyobokamana/Yesu-ntiyapfuye-Barababeshya-kuko-muri-ibicucu-nka-bo-mukabaha-amafaranga-Mpyisi